Dore amagambo ugomba kwirinda kubwira umukobwa mukundana

    • Amagambo atubaka icyizere cy’ejo hazaza si meza ku bakobwa
    • Gerageza wereke kandi unakorere umukunzi wawe ibintu bituma abona ko umukunda kurusha abandi kuko hari ibyo abarusha.
Dore amagambo ugomba kwirinda kubwira umukobwa mukundana
By: Eva
1 month ago
Views: 2079

Abahanga mu by’urukundo bavuga ko hari amagambo umukobwa n’ubwo yaba akunda umuhungu gute aramutse yumva ayavuga atangira kumubona nk’umuntu usanzwe kandi umukunzi wawe agomba kukubona bitandukanye n’uko abona abandi basore.

Dore amwe muri ayo magambo

1.  Kugereranya ymykobwa mukundana n’uwo mwigeze gutandukana: ibi bikunze kubaho mu gihe habayeho agakosa runaka maze ukaba wacikwa ukavuga ngo runaka (uwo mwakundanaga)  si uku yari atey. Aya magambo rero amutera kwibaza ko ushobora kuba ukimukunda bityo akumva ko mushobora kongera mugasubirana.

2.  Kumubwira ko yabyibushye: Aha usanga akenshi na kenshi niba umukobwa mukundana akubajije niba yariyongereye ibiro cyangwa yarabyibushye, aha rero niba ngo abikubajije ngo ushobora kumubwira ngo ni ibisanzwe kuko iyo uvuze ko yabwibushye  bimuca integer kuko abenshi ntibakunda kubyibuha cyane.

3.  irinde kumubwira amaagambo amutera kwibaza ko mutari kurwego rumwe:  aha by’umwihariko, umukobwa ntaba ashaka kumva amagambo aganisha ku mwereka ko mutari ku gipimo kimwe mu bwiza, Ubutunzi n’ibindi. Aha aba abona ko mudakwiranye .

4. Kumubwira ubwoko bw’abakobwa ukunda mu gihe ataburimo: Urugero, umukobwa mukundana ni igikara. Nakubaza ngo ukunda abakobwa basa gute ukavuga ko ukunda abakobwa b’inzobe aha uzaba ukishe. Azatangira kumva ko mu by’ukuri we utamukunda kuko Atari mu bwoko bw’abo ukunda.

5.Kumubwira ko udateganaya kubaka urugo vuba: Um ukobwa iyo mukundanye igihe utaravuga ku byerekeye kubana nawe arakurambirwa. Atangira kwibaza niba urukundo rwanyu ari uw’igihe gito cyangwa kinini. Aha atangira gutekereza ko isaha n’isaha uzamureka.

Mu gihe rero uri mu rukundo n’umukobwa , iri nde kuvuga amagambo nk’aya n’andi ashobora kumutera kwibaza niba urukundo rwanyu ari urw’igihe gito kugirango muzarambane.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano*mukomeze mwubaka society nyarwanda ku ibijyanye n,urukundo nk,ibi muvuze n,Ingenzi kandi bamwe ntituba tubizi


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.