Dore ibintu wabwira umukunzi wawe bigatuma isura yawe idasibangana mu mutima we

    • Amagambo meza anezeza umukunzi
    • Kumwitaho bimuha ikizere n’agaciro afite muri wowe
Dore ibintu wabwira umukunzi wawe bigatuma isura yawe idasibangana mu mutima we
By: Eva
1 month ago
Views: 2338

Aya ni amwe mu magambo ushobora kubwira umukunzi wawe akazajya ahora yumva ko ari wowe wenyine wo gukundwa kandi ko akubuze yaba abuze byinshi.

1.  Ndagukunda. Iri Jambo nubwo wowe wibaza ko ari ijambo ryoroshye, buriya n’ubwo waribwira umukunzi wawe inshuro 100 ku munsi ntashobora kumva  arirambiwe

2. Uri Mwiza: By’umwihariko ku bakobwa, n’ubwo ayaba ari mwiza nawe abyiyumvamo kumva mu majyi y’umukunzi we hasahotsemo iri jambo bituma arushaho kukwishimira.

3.  Mana yavuze ngo mukomere: Iri jambo buriya ni amwe mu magambo aha ikizere ku mukobwa iyo yumvise umwe mu babyeyi b’uwo bakundana ajya afata umwanya akamutekerezaho. Ibi rero ngo bituma yumva ko mu muryango w’umukunzi we ari ahantu yisanga. Ibi ariko ntibivuze ko niba ufite uwo mukundana uzajya umubwira gutya kanda ntabyo bavuze.

4. Isabukuru Nziza: Ku muntu uzi itariki isabukuru y’amavuko y’umukunzi we iberaho, umukunzi wawe anezezwa no kumva ubimubwiye. Ibi rero biba byiza iyo ubaye uwa mbere ubimubwiye. Ahita abona ko umuzirikana byimazeyo.

5.  Mbabarira: no mu buzima busanzwe iri  jambo buri wese iyo yakosherejwe akaribwirwa yumva mu mutima we abohotse. Ku bakundana ho biba akarusho, n’ubwo wakora amakosa menshi ku mukunzi wawe ukamubwira iri jambo kandi wicishije bugufi nta buryarya nta kabuza ubu wubatse umubano wanyu.

6.  Ndagukumbuye:  Iri Jambo rinezaza umuntu mukundana by’ukuri. Rituma yumva ko iyo mutari kumwe uba umutekerezaho nawe akarusho kukwiyumvamo

7. Nkunda ukuntu useka:  Iyo ubwiye umukunzi wawe  iri jambo bituma iyo muri kumwe akwisanzuraho kandi akumva ko icyo akoze cyose muri kumwe umwishimira

8. Uri umwe rukumbi: Nta muntu n’umwe ushobora gushimishwa no kumva ko umubangikanye n’undi mu rukundo. Iyo rero umukunzi wawe yumvise umubwiye iri jambo bituma yumva ko ariwe mukobwa cyangwa muhungu ku Isi bityo agahora agutekereza.

Amagambo ashobora kunezeza umukunzi wawe ni menshi, cyane cyane iyo uyavuze koko nta buryarya burimo ari ibivuye ku mutima. Aha nawe bitewe n’uko uzi ibishimisha yumukunzi wawe nawe washaka andi magambo amunezeza ukujya uyamubwira kuko byubaka urukundo rwanyu ntagire undi atekereza.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano*nibyo pe
64x64

Anonymous

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano*j,aime


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.