Ese kumesa umwenda w’imbere w’uwo mwashakanye biteye ipfunwe cyangwa ni ukumwubaha?

    • Hari abiyumvisha ko byaba ari agasuzuguro kumesera uwo bashakanye imyenda y’imbere
    • Abandi bavuga ko babikora nk’uko banabuhagira mu rwego rwo gufata neza bao bashakanye
    • Abandi ngo ni agasuzuguro ko kumesheshwa iyo myenda bakibaza impamvu baba batayimeseye
Ese kumesa umwenda w’imbere w’uwo mwashakanye biteye ipfunwe cyangwa ni ukumwubaha?
By: Eva
1 month ago
Views: 1727

Iki ni ikibazo cyitavugwaho rumwe n’abantu batandukanye ariko usanga umubare munini uhuriza ko byose bivana n’uburyo mubanye. Aha baba bashaka gukomoza ku bw’ubwumvikane n’urukundo biranga umuryango.

Mu kiganiro Umusare.net wagiranye n’abagore n’abagabo batandukanye n’ubwo bose batari hamwe, ariko kigaragaza ko aba bantu iyo baza kuba bari ahantu hamwe byari guteza impaka ndende kuko abantu batabyumva kimwe.

Ibi ni bimwe mu bisubizo byatanzwe nabo (banze ko amazina yabo atangazwa bituma tubaha amazina yandi)  biganjemo abagore dore ko ari nabo akenshi usanga banavuga ko baba bafite inshingano zo kureba no guhitiramo abagabo babo ibyo bambara.

Uyu ni Mana Nelly, umudamu uri mu kigero cy’imyka 40, kuri we asanga ntacyo bitwaye. Yagize ati “ubundi bivana n’imibanire, ariko kumesera imyenda y’imbere umugabo wanjye ntacyo byantwara. Ahubwo numva ari n’ikintu gishobora kubaka umubano wacu. Ni kimwe abakiri bato bita gutanga care. Numva ahubwo ubaye utanabikora ntiwaba uzi gufata umugabo neza”

Papa Shema, ni umugabo w’abana 2, avuga ko ibi nta kibazo. Ati “ibi si agasuzuguro cyangwa kwirendegeza byose bivana n’uko uwo mubana ubona ameze. Gusa hari abirata kuburyo uretse n’imyenda yimbere n’amasogisi atayakumesera”

Igihozo, umudamu uri mu kigero cy’imyaka 29 we avuga ko asanga ari ukurendegeza gukabije. Yagize ati “Ibi rero hari ubwo usanga umugabo yararendegeye. Ese ko aba yagiye muri Douche koga, ubwo umunota umwe wo kumesa uwo mwenda ni ikintu gikomeye? Ubwo se mbaye ntahari nk’icyumweru nzagaruka nsanga inzu yuzuye iyo myenda itameshe?. Jye numva rwose Atari ngombwa kuyimumesera”,

Uyi ni Mana cyuzuzo umu mama w’imyaka 35 y’amavuko we avuga ko mu nshingano z’umugore, ikomeye kuruta izindi ari ukwita ku mugabo we.  Avuga kandi ko utakwita ku mugabo utazi kumumenya ku bijyanye n’isuka. Kandi isuku nyayo ihera kuri iriya myenda kuko ariyo yandura vuba kandi ishobora no guteza ibibazo ku buzima bw’umuntu.

Abantu benshi baganiriye n’umusare.net usanga bahuriza ku rukundo nk’ipfundo rya byose. Aha usanga bavuga ko umuntu iyo muhura museka, mubwirana utugambo twiza kandi mukajya inama nta pfunwe byagutera ryo kumukorera ikintunicyo aricyo cyose.

 

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Fanny

1 month ago
Njye numva nta kibazo na kimwe gufurira umugabo wanjye imyenda y'imbere, badam mwe mbabaze ? Ese isengeri yo murayimesa ? Ishati yo se murayimesa ? Huuum nonese umugabo niki mu rugo asobanuye iki mu rugo rwawe ? Iyo akiri umu celibataire burya abaho agakora, akambara uko abyumva, ariko iyo yamaze guhindura statut (gushaka), abagore rwose namwe mujye mwumva hari ibintu byinshi bihinduka kdi ibyo nibyo bitugira abagore bazi icyo bashaka mungo zabo, umugabo aho ava akagera iyo amaze gushaka kabone naho yabikora agakomeza akifurira ako kenda kimbere aba akeneye ko umwitaho nkuruhinja muzi uburyotwita ku bana kubikora rero nta gisebo nta gasuzuguro yewe nta numutwaro urimo ni bumwe mu buryo yumva uba umwitayeho, ninabyiza ye kuko umenya ko numwenda uambaye ufite isuku ukamenya ko wagubye se ?! Kdi iyo wamenye utwo tuntu duto ukadukora wishimye nibinini ntibikunanira, ariko niba udashobora kumumesera ako kenda ubwo se nishati uzayifura ? Cg byose ubiha abakozi??!!! Hsaaaa bagore hari inshingano tugomba kubahiriza kdi zitagize icyo zidutwara ahubwo zitwubakira tugomba kuzuza ! Byose ni mu mutwe twe kwigira abasirimu cyane cg twigane ibyo tubona ahandi kuko iyo umugabo umweretse ko umwitayeho (kdi nutwo twose turimo) nawe ntacyo yareka kugukorera pe !
64x64

Anonymous

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano* ubwose utabikize bigakorwa nundi ntirwasenyuka komuzi ifuheryabagore nuvakurinjye mbikoze ntacyibazo kuko biba birimushingano zanjye nkuko numugabo harizo aba agomba kuzuza murugo
64x64

Amazina : Ndi Bernard

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano Njye Nunva Kumufurira Uwo Mwenda , Ntakibazo So Nkuko Bamwe Babyishuye Byavana Nuko Mubanye Murakoze


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.