Ese kurya urubuto rwa Pomme byaba bifasha iki mu gukora imibonano mpuzabitsina? Kuki abantu bagirwa inama yo kurya izi mbuto kenshi?

    • Ese kurya Pomme hari icyo byongerera umuntu mu buzima bw'imyororkere cyane cyane mu gutera akabariro
    • Dore akamaro ko kurya Pomme kenshi mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina neza
Ese kurya urubuto rwa Pomme byaba bifasha iki mu gukora imibonano mpuzabitsina? Kuki abantu bagirwa inama yo kurya izi mbuto kenshi?
1 month ago
Views: 3983

Usanga akenshi abantu bagirwa inama yo kurya imbuto n'imboga kenshi ariko cyane cyane imbuto za pomme mu rwego rwo gutuma umubiri wabo umererwa neza ndetse no kugirango babashe kwitwara neza no kuryoherwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Ariko se ni uruhe ruhare urubuto rwa Pomme rufite muri ibyo?

Nkuko http://www.cosmopolitan.fr/ kibitangaza ngo ubushakashatsi bwakozwe n'abashakashatsi bo mu butariyani babukorera ku bagore 731 bwerekanye ko imbuto za Pomme zifite akamaro cyane mu kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no kongera amavangingo atuma iyi mibonano igenda neza kandi igashimisha abayikoranye.

Si ibyo gusa imbuto za Pomme zikora gusa kuko ngo zishobora no kurinda indwara zitandukanye. Abafaransa bo bavuga ko Kurya urubuto rumwe rwa Pomme ku munsi bikurinda guhura na muganga Kandi ngo ibi ni ukuri kwambaye ubusa.

Ubushakashatsi bwerekanye ko imbuto za pomme zifite ubushobozi bwo kurinda indwara y'umutima. Ngo mu gihugu cy'u Bwongereza abantu 8500 bariye nibura urubuto rumwe rwa Pomme buri munsi mu gihe cy'imyaka 50 bashoboye kwirinda indwara y'umutima.

Imbuto za pomme kandi zishobora kurinda indwara ya Diabete kandi igatuma abayirya batagira umubyibuho ukabije.

Murabyumva rero ko kurya pomme ari ingirakamaro cyane uretse ubushobozi bwihariye byo kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina no gutuma igenda neza, Pomme inafasha mu kwirinda indwara z'ibikatu nk'umutima na diabete. Nababwira iki rero.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
Mwavuze kuakobwa (abagore) gusa kubagabo ho bite?


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.