Wari uzi impamvu ishobora gutuma umugabo ananirwa gukora imibonano mpuzabitsina yari asanzwe ayikora ?

    • Irebere ibishobora gutuma umugabo ananirwa igikorwa cyo gutera akabariro.
    • Mugabo uzirinde ibi bikurikira niba ushaka gushimisha umugore wawe mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.
Wari uzi impamvu ishobora gutuma umugabo ananirwa gukora imibonano mpuzabitsina yari asanzwe ayikora ?
3 weeks ago
Views: 2007

Uzirinde ibi bikurikira niba ushaka kwitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro.

1. Ibinyobwa bisembuye birenze urugero

Kunywa ibinyombwa bisembuye biri ku rugero rudakabije bishobora kugufasha kugira ubushake, ariko kurenza urugero biteza ikibazo gishobora gutuma unanirwa iki gikorwa.

2. Kuba hari ikikubabaje cyangwa hari ibitagenda neza

Iki gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina gitangirira mu bwonko, iyo hari ikitagenda neza mu buzima n’ ubwonko ntibushobora gutegura iki gikorwa.

3. Imiti
Hari imiti imwe n’imwe ishobora gutuma umugabo abura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Muri yo miti hagaragazwa nk’imiti igabanya umuvuduko w’amaraso, igabanya ububabare, ibiyobyabwenge nka cocaine na marijuwana. Iyo yose ishobora kugira uruhare mu kuba byagabanya ubushake bwo gutera akabariro


4. Umunaniro
Umunaniro utewe ahanini no gukoresha ubwonko cyane cyangwa gukoresha imbaraga nyinshi z’umubiri, nabyo ngo bituma umugabo atabasha gukora iki gikorwa neza.


5. Uburakari
Uburakari bwongera ubwinshi bw’amaraso mu gice cy’isura y’umuntu aho kuba menshi mu gitsina. kandi ariyo yongera ubushake bwo gukorana imibonano mpuzabitsina bituma ubushake butaboneka iyo umugabo agerageje gukora iki gikorwa.

Hari inyunganizi cyangwa ikibazo ushaka kubaza uhawe ikaze ! 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

4 days ago
Inzirazibiri ntizigendeka
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll