Dore akamaro ka Sezame mu gikorwa cyo gutera akabariro yaba ku bagore cyangwa abagabo

    • Sezame kimwe mu byo warya kugirango igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina kigende neza
    • Kuki ari byiza kurya sezame kenshi?
Dore akamaro ka Sezame mu gikorwa cyo gutera akabariro yaba ku bagore cyangwa abagabo
1 month ago
Views: 3072

Abagabo benshi ndetse n'abagore bakunze kugira ikibazo cyo kutanoza igikorwa cyo gutera akabariro ndetse akenshi bigakurura umwiryane hagati y'abashakanye cyangwa gucana inyuma bishobora kubakururira ibyago bitabarika harimo no kwandura icyorezo cya SIDA. Sezame iri muri bimwe byafasha gukemura iki kibazo.

Kurya ibiribwa bimwe na bimwe bishobora gufasha mu gutuma umubiri ukora neza ndetse n'igikorwa cyo gutera akabariro kikagenda uko ubyifuza. Mu biribwa bifasha muri iki gikorwa harimo na Sezame.

Kuki kurya Sezame ari ingenzi cyane mu gutuma umuntu abasha gutera akabariro neza?

Impamvu nta yindi ni uko Sezame ikungahaye kuri Vitamine E abenshi bita ikiyobyabwenge k'imibonano mpuzabitsina. Iyi vitamine E ngo ituma amaraso abasha gutembera neza mu mitsi ndetse agakwira umubiri wose  ku buryo bworoshye. Iyi Sezame ishobora kuribwa ari impeke cyangwa ari amavuta.

Twabibutsa ko nko kugirango igitsina gabo gifate umurego bisaba ko amaraso menshi akimanukiramo murumva rero ko bihuye n'inshingano z'iyi Vitamine E mu mubiri.

Kubura iyi vitamine ku bagabo bitera imikorere mibi y'igitsina ku bijyanye no gufata umurego aho ushobobora kubona umugabo ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ariko igitsina cye ntigifate umurego.

Abamenye akamaro ka Sezame usanga bayirya ku bintu bitandukanye nk'imigati n'ibindi

Ku bagore naho ngo kubura iyi vitamini E bitera kumagara kw'igitsina usanga benshi bita kuba mukagatare. Gusa bikunze kuba ku bagore bageze mu gihe cyo gucura. Vitamine E imeze nk'amazi ishobora kwifashishwa n'aba bagore aho bayishyira mu gitsina mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ni byiza rero kurya Sezame kenshi cyangwa ibindi biribwa bibonekamo vitamine E nyinshi kubo bizabafasha kugira ubuzima bwiza ariko kandi bikanabafasha kwishimira igikorwa cyo gutera akabariro ndetse no kugikora neza.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Murakoze Cn Kuduha Izo Nyigisho.Mu Burundi Tubwita U Burenda,bukaba Bwararimwa Kera Mubiyaya Vya Ku Moso Arik Ubu Bwarahonye.Icombona,tugy Kubugwiza,murakoze Cn.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.