Ese koko amasohoro y'umugabo abamo intungamubiri zishobora gufasha umubiri w'umugore? Dore igisubizo

    • Akamaro k'amasohoro y'umugabo mu buzima bw'umugore
    • Dore intungamubiri ziba mu masohoro n'akamaro kazo
Ese koko amasohoro y'umugabo abamo intungamubiri zishobora gufasha umubiri w'umugore? Dore igisubizo
3 weeks ago
Views: 6808

Benshi bakunze kuvuga ko mu masohoro yabamo intungamuburi nyinshi zishobora gufasha umubiri cyane cyane uw'abagore mu bintu bitandukanye. Ese ibi byaba ari byo? Dore igisubizo.

Nkuko urubuga rwa selfhacked.com rubitangaza ngo amasohoro abamo intungamubiri nyinshi cyane ndetse n'uburyo bwinshi bwo kuba zakwinjira mu mubiri. Aha uru rubuga ruvuga ko izi ntungamubiri zishobora kwinjirira mu kanwa kuri bamwe bamira aya masohoro, cyangwa munsi y'ururirimi(ibi bikaba bitamenyerewe mu muco nyarwanda) ariko uburyo bwiza kurusha ubundi kandi bunamenyerewe mu Rwanda ni ukwinjira ziciye mu gitsina cy'umugore mu gihe cyo gukora imibonano mpuzababitsina n'umugabo. Gusa ubu buryo akaba ari ubwo kwitondera cyane cyane ku bakora imibonano mpuzabitsina n'abagabo batashakanye kuko bishobora gutuma bandura indwara zifatira muri iyi mibonano harimo na SIDA.

Dore zimwe mu ntungamubiri ziba mu masohoro:

1. Amasohoro abamo ibyitwa Ocitocin, progesterone, endorphines, prolactin, ndetse na serotonin bituma umuntu agira akanyamuneza. Habamo kandi ikitwa Nerve Growth Factor irwanya kwiheba. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abagore bakoresha agakingirizo buri gihe bakunze kugira ibitekerezo byo kwiyahura mu gihe abatagakoresha usanga badakunze kugira ibi bitekerezo.

2. Amasohoro abamo imisemburo irinda umuhangayiko nka Oxytocin, progesterone na serotonin

umuhangayiko

3. Amasohoro kandi abamo ibyitwa antioxidants birinda umuhangayiko ukabije(Stress). Muri byo harimo Melatonin, Catalase, Glutathione, Vitamine C, Vitamine E, Carnitine ndetse n'umusemburo wa Progesterone.

4.  Amasohoro abamo vitamine zifasha kurinda cancer cyane cyane canceri y'amabere. Izo ni nka:  Selenium, TGF-beta...

5. Amasohoro abamo intungamubiri zifasha mu gukura, kwiyubaka ndetse no kuramba k'uturandaryi tw'ubwonko(Neurones). Muri byo harimo : ButyrateZincLithiumBerberinePQQVitamin D

Ubwonko

6. Amasohoro kandi ashobora gutuma mikorobe ziri mu mubiri zitagera ku kigero cyo gutera indwara.

7. Amasoro abamo n'izindi ntungamubiri zitandukanye harimo n'imyunyungugu nka Zinc.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Nta vitamine b12 yoyo ibamwo?
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano*murakoze mwebwe m


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.