Dore uburyo umugabo yafashamo umugore igihe atwite bigatuma ahorana akanyamuneza.

    • Umugore utwite akenera kwitabwaho bidasanzwe
    • Ibyishimo umugore utwite agira bigera no ku mwana atwite
Dore  uburyo umugabo yafashamo umugore igihe atwite bigatuma ahorana akanyamuneza.
By: Eva
2 weeks ago
Views: 1390

Igihe umugore atwite ni kimwe mu bihe bikomeye kandi bishimishije kubashakanye bitewe n’uko  bombi baba bitegura kwakirana ibyishimo, urubuto rw’urukundo rwabo.

Ibi rero bituma umugabo agomba gukora uko ashoboye akanezeza umugore we ndetse n’umwana kuko iyo ari munda nawe bimugeraho.

 Ibi ni bimwe mu byo wamukorera agahorana ibyishimo.

1. Kumuha ubufasha udategerejeko abugusaba:  mu gihe umugore atwite akunze kugaragaza intege nke, kenshi ziterwa no kuba atwite. Ibyo rero biba bisaba uwo bashakanye kumwitaho cyane  akamufasha mu mirimo yo mu rugo, kuko akenshi umunaniro umugore utwite

Agira ukunze gukurikirwa no gushaka gusinzira bya hato na hato. Ni byiza rero ko umugabo we amufasha muri icyo gihe gikomeye maze umugore akabona ko yitaweho kandi akanabona akanya gahagije ko kuruhuka.

2. guhanga utuntu dushya no kureka ibyo uzi bimubangamira: Abagore benshi usanga igihe batwite hari ibyo  batarya cyangwa batanywa ndetse kenshi bimwe iyo bibahumuriye bagubwa nabi, ibi benshi bakunze kwita guhurwa. Muri ibyo  ahurwa twavuga nk’inzoga, itabi n’ibindi. Mu gihe umugabo yamaze kuvumbura ko ibyo umugore we bimugwa nabi ni byiza ko abyirinda kugirango arinde umugore we guhora ahangayitse. Dore ko umuhangayiko umugore utwite agize, ugira ingaruka k’uwo atwite.

3. Ku muba hafi: kuba hafi umugore wawe cyangwa umukunzi wawe mu gihe atwite ni ingirakamaro kuko bimwongerera urukundo akugirira kandi bikamuha umutuzo mu buzima bwe n’ubw’uwo atwite. Umugore  utwite rero aba agomba kwerekwa urukundo rwabashakanye rwuzuyemo ubwuzu n’amarangamutima kugirango abone ko ibyo ukora uba ubikuye ku mutima. Ibi bizatuma umugore wawe ahora yishimye kandi akwishimiye.

4. kumubwira ko arimwiza kandi umukunda: iyo umugore atwite agenda agira impinduka zinyuranye ku mubiri. Zirimo kwiyongera kw’ibiro ndetse no guhinduka kw’imitetere kamere y’umubiri we. Ibyo rero usanga bimutera kubona atakiri mwiza nka mbere bikaba byatuma yumva umugabo we ashobora kuba atakibakunda. Ni muri urwo rwego rero kugira ngo umugore ashire izo mpungenge, umugabo agomba kujya amubwira ko arimwiza kandi amukunda cyane.

5. Ku muha agaciro: Mu gihe umugore wawe atwite ugomba kumwereka ko umwubashye kandi umuha agaciro nk’umukunzi wawe kandi ugutwitiye ikibondo. bityo nawe agufata nk’umufasha mwiza ndetse  agahorana akanyamuneza igihe cyose.

6. Gufata umwanya mugatemberana ndetse mukagira n’uturimo duto mukorana muri kumwe:

Umugore kimwe n’undi wese mukundana nibyiza ko mufatanya utuntu tumwe tworoheje harimo no gutemberana, gukora isuku, no kujyana ahantu hatuje, kuko usanga dufite akamaro mu kwongerera imbaraga umubano wabo ndetse umugore utwite by’umwihariko bikanamuremamo ishusho atazigerayibgirwa mu mubano wanyu.

7. kuganira ku gutwita k’umugore wawe: abashakanye baba bagomba kuganira kuku  babagiye kunguka undi muntu kandi umugabo akanereka umugore we ko bimushimishije, kugirango umugore atazajya agira impungenge zo kuba umugabo we yaba ataranejejwe n’uko atwite. Kandi  yifuza kuzavamo umugabo mwiza ndetse n’umubyeyi mwiza. Ibi bigomba gukomezwa no kuganira ku buryo bazaba bameze bamaze kubona uwo mwana atwite.

8. kumukora kunda: Mu gihe umugore atwite ni byiza kwicarana nawe maze ukamukora kunda ukumva uburyo umwana ameze. ibi I bimwe mu bishimisha umugore kuko iteka we n’uwo atwite bahorana akanyamuneza kandi umugore akabona ko yitaweho n’umugabo we.

9. kumwumva: umugore utwite ni byiza kumuha umwanya uhagije ukamuganiriza kandi ukamwumva.  Bituma ashira impungenge ndetse akareka no guhora yigunze. Aba yitaweho kandi ibyifuzo bye afite uwo abyereka ubyumva akabiha agaciro ndetsebikanamwubakamo icyizere y’ urukundo umugabo we amufitiye. 

10. Umugore utwite agomba kurya indyo yuzuye:

Kugirango umugore utwite azabyare umwana umeze neza uzira ibibazo by’imitekerereze ndetse n’imikurire,  nyina agomba kurya indyo yuzuye; irimo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.

Umugore utwite aba abumbatiye  ubuzima bw’abantu babiri aba agomba kwitabwaho mu buryo bukomeye kugirango we n’uwo  atwite barusheho kugira ubuzima bwiza.

By: Desire Iradukunda-Umusare.net

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.