Urukundo: Nakundanye n'umuhungu wize gusa njye nize abanza gusa tuza kubana ariko iwabo batabizi none asigaye abwira abantu ko naje kumusura

    • Yanyohereje kwiga imyuga ngo njye ntaha iwacu gusa ubu ntagishaka ko njya mu rugo kandi ndamukunda
    • Nsigaye mbona yaranyanze kuko ampamagara gusa ari uko mubipye
Urukundo: Nakundanye n'umuhungu wize gusa njye nize abanza gusa tuza kubana ariko iwabo batabizi none asigaye abwira abantu ko naje kumusura
2 months ago
Views: 1241

Umukunzi wacu yaratwandikiye atugezaho ikibazo afite akaba yifuza ko abakunzi bacu mwese mwagira icyo mumubwira mukagira inama kuko atorohewe.

Yagize ati: "Bavandimwe muraho? Ndagirago mupfashe mungire inama. Nakundanye n'umuhugu wize amashuli abanza n'ayisumbuye. Gusa njye nize abanza gusa. Yansabye urukundo mubwira ko nanduye virus itera sida. Mu by'ukuri ntiyanyanze yakomeje kunkunda ariko nari naramubeshye ko nayivukanye kd ko ntababyeyi mpfite. 

Twakomeje turakundana hashize igihe arabwira ngo kwikodeshereza birangora kuko nikodesherezaga, mujyana kumwereka mu rugo ababyeyi bajye baramwishimira ariko we ntiyigeze ajya kunyereka ababyeyi be.

Naragiye turabana nzi ko azanjyana iwabo. Nyuma hashize igihe naje kumubwiza ukuri ko sida nayanduye ntayivukanye kdi ko abo yabonye ari ababyeyi bajye kd ko ntigeze niga. Yarikanze ariko ntiyanyaga hashize iminsi anyohereza kwiga umwuga wo gusuka ambwira ko nzajya niga ntaha iwacu nkazajya njya kumureba muri week end. Naragiye ndiga nkajyayo muri weekend.

None ubu yanze ko nzajya njya kumureba kandi ampamagara kuri 4ne ari uko mubipye gusa. Njye ndamukunda cyane dore ko ari nawe umpa amafaranga yo kwishyura ishuli. Iwacu bazi ko mpfite umugabo ariko iwabo ntibazi ko afite umugore n'incuti ze iyo zazaga mu rugo yazibwiraga ko naje kumusura. Hagati aho ndababwiza ukuri ko nanduye sida ariko we ni muzima none nkore iki ngo yongere angaragarize urukundo kd ajye kunyereka iwabo? kuko njye ndamukunda cyane pe usibye ko nta bana dufitanye.

Mbaye mbashimiye mu gihe ngitegereje inama zanyu murakoze."

Wowe usomye iyi nkuru gira icyo ubwira uyu mukunzi wacu ese wowe ari wowe wakora iki ngo umugabo wawe cyangwa umukunzi wawe akugarukire? Andika mu mwanya w'ibitekerezo uraba utanze inkunga ikomeye

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Fif

2 months ago
ngewe ukombyunva nuko yafata igihe ukazarya kumusura umutunguye muri wekend ukagenda umushyiriyimpano ibyo bizatuma akomeza kugutekerezaho cyane ahite abonako ukimukunda nawe ubwo abagutekerea nuko abayihagazeho kigabo murakoze!!!!


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.