Sobanukirwa n'igitera kurangiza vuba ku bagabo n'uko bakwitwara muri iki kibazo

    • Impamvu zitera abagabo kurangiza vuba
    • Icyo wakora ngo ukire kurangiza vuba
    • Nkora imibonano nkahita ndangiza nkimara kuyigezamo mungire inama
Sobanukirwa n'igitera kurangiza vuba ku bagabo n'uko bakwitwara muri iki kibazo
2 months ago
Views: 5145

Umukunzi wacu yaratwandikiye atubaza icyo yakora ku kibazo cyo kurangiza vuba afite dore ko ngo ahita arangiza ari bwo agitangira iki gikorwa.

Mukunzi wacu twagerageje kugushakira bimwe mu byagufasha tukaba tugiye kukugezaho ibyo twabashije kubona.

Ubundi bavuga ko umugabo arangiza vuba igihe asohora mbere cyangwa nyuma gato yo kwinjiza igitsina cye mu cy'umugore ibi bikaba ari uko umugore amukozeho gato cyane kandi bikaba atabishaka.

Ibi bitera abakora imibonano bombi kumva batanyuzwe na yo bikaba byatuma bose bumva bahangayitse maze bikaba byatera ibibazo mu mibanire yabo.

Abahanga bavuga ko iki kibazo cyo kurangiza vuba kigera hafi kuri mugabo wese mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ni iki gitera kurangiza vuba?

Nkuko tubikesha urubuga rwa mayoclinic.org abahanga bavuga ko impamvu itera kurangiza vuba ntizwi neza kugeza ubu gusa bemeza ko bituruka ku ruvange rw'imitekerereze y'umuntu(psychological) ndetse n'imikorere y'umubiri we(Biological).

Impamvu zituruka ku mitekerereze

Ahanga mu mitekerereze ya muntu bemera ko kurangiza vuba bishobora kugirana isano n'uburyo imibonano yawe ya mbere yagenze ndetse ibi bikaba byagorana kuba umuntu yabihindura

Urugero:

  • Uburyo ushobora kuba warihutishije cyane kurangiza kwawe ubwo wakoraga imibonano bwa mbere kugirango batabafata.
  • Gukora imibonano wumva uri mu cyaha nko ku ba Kristo nabyo bishobora gutuma ugira iki kibazo

Ibindi bishobora gutera ikibazo cyo kurangiza vuba ni nka:

  • Kugira ikibazo mu gushyukwa: Abagabo bagorwa no gushyukwa cyangwa kugumana umushyukwe igihe mu gihe bakora imibonano usanga bagerageza uko bahita barangiza ibi bikaba byazagorana kubihindura nyuma.
  • Umuhangayiko: Abagabo benshi bagira ikibazo cyo kurangiza vuba usanga banafite imihangayiko myinshi iyi igashobora kuba ifitanye isano no kuba barangiza vuba cyangwa se ituruka ku bindi bibazo bitandukanye byo mu buzima
  • Ibibazo mu rukundo: Niba utari warigeze ugira ikibazo cyo kurangiza vuba ku bo mwakundanye mbere bikaba bitangiye kuza ubu ku mukunzi mushya bivuze ko imibanire yanyu nayo ibifitemo uruhare

Impamvu zituruka ku mikorere y'umubiri

Hari byinshi bijyanye n'imikorere y'umubiri bishobora gutera ikibazo cyo kurangiza vuba harimo:

  • Imikorere mibi y'imisemburo
  • Ikigero cy'umusemburo wo mu bwonko(neurotransmitters)
  • Imikorere mibi y'ibice by'umubiri bishinzwe kugenzura ibijyanye no gusohora
  • Ibibazo mu gice kitwa Prostate ndetse n'umuheha unyarirwamo
  • Kwangirika k'uturandaryi tw'ubwonko(nerve) kubera kubagwa cyangwa se ihungabana n'ibindi

Ikindi kivugwa cyane ni uko abagabo benshi barangiza vuba igihe bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere aha bikaba atari ikibazo kuko uko aginda ayikora ari ko agenda arushaho kumenyera bityo igihe yamaraga nacyo kikagenda kiyongera.

Iyo rero umaze igihe uyikora ariko bikaguma kwa kundi wareba niba atari ikibazo cy'umuhangayiko ahanini waba uterwa n'uko utekereza ko biri bwongere kumera nk'ubushize kuko kugirango igikorwa kigende neza ugomba kuba utuje udahangayitse kandi wifitiye ikizere ko noneho uri bubikore neza.

Mukunzi wacu rero ugerageje ibi byose ukabona nta gihinduka inama ugirwa ni ukwegera umuganga cyane cyane inzobere mu bijyanye n'ibibazo byo mu mutwe cyangwa se inzobere mu bijyanyi n'imibonano mpuzabitsina ukamuganiriza ikibazo cyawe akaba yanagusuzuma akareba mu by'ukuri igitera iki kibazo niba koko ari imitegerereze cyangwa se ari bimwe mu bice by'umubiri wawe bifite ikibazo akaba yaguha n'imiti igihe ari ngombwa.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

@B. E. T

2 weeks ago
inama zanyu ziratunyura gusa kabisa iki kibazo nanjye narakigize nkora bwambere imibonano, nayikoranye numuntu twihuta cyane kuko twari muri condition mbi cyane. yari kwishuri nahise ndangiza ntanamasegonda 300 ashize...
64x64

gasasira

2 months ago
Aha Jewe rero iyo nagasomyeho agacupa ntibimbaho ariko iyo ntanyoyeho mfakuyitungayo gusa bihita birangira nabazaga ubwo suburwayi koko mungire inama murakoze
64x64

Emmanuel Rumumba

2 months ago
kurangizavuba bishoraguturuka1: kuba uwomubonana umukunzecyane birenze,ibibituma umuha intekerezo zawe zose hanyuma umubiri ukarushahogusohoravuba2:kuba uwomugiyegukorana imibonano waramufitiye amatsiko,cyangwase ari ubwambere muyikoranye.
64x64

Ntakirutimana Elysée

2 months ago
Jew Ikibazo Nfite Nuko Nshukwa Cyane Ham Tubonany Numukobwa Bigaca Bihera Bukebuke! Nn Ivyoga Vyaba Biva Kuki?
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll