Itandukaniro hagati y'amavangingo y'umugore(kunyara mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina) n'inkari ze igihe agiye kwihagarika

    • Amavangingo n'inkari bitandukaniye he?
    • Ese ni iki gishobora kubuza umugore kugira amavangingo
    • Wakora iki igihe utanyara mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina
    • Itandukaniro hagati y'inkari n'amavangingo ku mugore
    • Inkari n'amavangingo byaba bihuriye he?
Itandukaniro hagati y'amavangingo y'umugore(kunyara mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina) n'inkari ze igihe agiye kwihagarika
2 months ago
Views: 3844

Amavangingo y'umugore abandi bita kunyara mu gihe umugore arimo gukora imibonano mpuzabitsina ntaho ahuriye na gato n'inkari yihagarika iyo agiye mu bwiherero. Ibi bikaba byanasobanura impamvu abagore batanganya amavangingo nyamara bose bajya kwihagarika n'ubwo tutavuga ko abagore bose bihagarika inkari zingana.

Ese inkari ni iki?

Nk'uko tubikesha wikipedia ubundi inkari ni ibintu bimeze nk'amazi bituruka mu myanda iba yakusanyijwe mu mubiri maze bigasohorwa n'impiko mu gikorwa kitwa kunyara. Umubiri ufite uburyo bwinshi bwo kwisukura gusa inkari zo zikaba zituruka ku myanda iba iri mu maraso kandi ishobora gushogera mu mazi. Iyi myanda rero iba irimo ibintu bidakewe mu mubiri bitewe n'uko byarenze igipimo cy'ibikenewe cyangwa se bikaba byaba uburozi biramutse bitinzemo. Ibyo rero iyo amaraso anyuze mu mpyiko zihita zibimenya maze zikagenda zibikuramo gahoro gahoro ku buryo asigara asukuye nta myanda cyangwa ibirengeje igipimo birimo. Ibi bikuwe mu maraso biba bimeze nk'amazi bishyirwa mu ruhago maze byamara kugwira uruhago rugatanga ubutumwa ku bwonko ko rwenda kuzura ari bwo umuntu yumva ashatse kujya kwihagarika. Iyo umuntu yihagaritse rero birasohoka akaba ari byo byitwa inkari.

Amavangingo ni iki?

Amavangingo yo ni andi mazi(ntimwumve amazi abantu banywa) yitwa cyprine mu gifaransa aturuka mu gitsina cy'umugore mu mvubura zitwa Glande de Baltholin izi zikaba ziri ku mpande zombi z'igitsina cy'umugore. Akamaro k'aya mazi ni ukubobeza igitsina cy'umugore kugirango byorohere igitsina gabo kwingira nta nkomyi. Aya mazi atagira ibara ntagire n'impumuro kandi akaba yorohereye cyane aza iyo hari ikintu gitumwe umugore yumva ashatse imibonano mpuzabitsina nk'iyo umugabo amukorakoye. Gusa hari impamvu nyinshi zishobora gutuma aya mazi ahindura ibara ndetse impumuro harimo imiti isanzwe, imiti yo kuboneza urubyaro, kujya mu mihango, ibiyobyabwenge, indwara...

Aya mazi kandi ngo ashobora kubabanuka cyangwa agasa n'akamye burundu bitewe no gutwita, konsa ndetse no gucura ibi bikaba bishobora gutera kubabara ku mubore mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo bigenze gutya ngo ni byiza gukoresha imiti ituma umugore azana ububobere izwi ku izina rya Lubrifiants.

Aha rero murabona ko inkari n'amavangingo bitandukanye cyane kuko biza mu bihe bitandukanye kandi bikanaturuka ahatandukanye. Nta mpamvu rero yo kubyitiranya.

Source Wikipedia

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.