Menya impamvu 8 zishobora gutuma umugore atanyara maze umenye uko wabitwaramo cyangwa wafasha umugore wawe

    • Sobanukirwa n'ibintu bishobora gutuma umugore wawe atazana amavangingo
    • Ese hari impamvu zatuma umugore atanyara?
Menya impamvu 8 zishobora gutuma umugore atanyara maze umenye uko wabitwaramo cyangwa wafasha umugore wawe
2 months ago
Views: 2285

N'ubwo ariko tuvuga ko ari ikimenyetso simusiga ntibivuze ko abagore bose bagomba kuzana aya mazi ku buryo bungana kuko hari abagira menshi cyane, aringaniye ndetse abandi bakagira make ku buryo hari n'ubwo utabasha kuba wayabona kandi ntibibabuze kwishima.

Dore rero impamvu 8 nyamukuru zishobora kubuza umugore kunyara mu gihe cyo gutera akabariro:

1. Kuba umugabo atarabasha kumenya icyo yakorera umugore we ngo aya mazi ayazane : hari abagabo bajya bibwira ko ngo bigeze gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugore runaka, ngo we akazana amazi, bityo babona uwo bashakanye ntayo azana bagahita bumva ko ubwo ari ntayo agira. Hari n’abasore badatinya guhita bangana n’umukobwa bari bakundanye, yamuha bwa mbere ntayazane ubwo bakaba babyaranye abo. Ariko kandi, abagabo bagomba kumenya ko buri mugore yihariye, icyo wakoze kugirango nyirakanaka ayazane gishobora kuba ntaho gihuriye n’aho uzakora kugirango uwo mwashakanye ayazane, bityo kuba utarabona ayazana bishoboka ko Atari ukubera ko atayagira.

2. Kuba umugore ataramenyera kwirekura igihe cy’akabariro : Hari abagore baba batarabasha kwerekeza ibitekerezo byabo byose kuri icyo gikorwa, maze ugasanga bitumye mu mutwe hatirekura ngo hafashe imyanya ye kurekura ya mazi.

Bivugwa ko abagore bazana amazi bataragira imyaka 30 ari bake cyane. Iyo bamaze kuyirenza, ngo baba batangiye kumenyera no kwirekura ku buryo bworoshye. Ku myaka 40, n’ubwo umugore aba arimo asatira gucura, ngo nibwo yirekura wese wese ku buryo umubare w’abazana amazi uba munini cyane. Ushobora rero kwibeshya ukaba wakwiyirukanira umugore kandi igihe cye cyo kubasha kwirekura akazana ya mazi uhora uhiga kitaragera.

3. Kuba umugore atinya kurekura aya mazi akeka ko yaba agiye kunyarira umugabo we : Ibi nabyo bibaho, hari abagore bumva ayo mazi agiye kuza, ariko bagatinya ko aza bakeka ko bagiye gukora umwanda ku buriri.

4. Kuba umugore azana make cyane atagaragara umugabo agakeka ko ntayo azana : Aya mazi aza atangana ku bagore bose, bikaba bivugwa ko ava ku gitonyanga kugera kuri litiro. Ashobora kuza inshuro imwe cyangwa se zirenzeho mu gihe cy’umubonano umwe. Igihe umugore azana igitonyanga rero, umugabo ashobora kwibwira ko uwo mugore atajya ayazana kandi imyanya ye irekura make.

5. Kuba umugore ahangayikishijwe n’uko amazi ataza : Uku guhangayika nako gutuma kwirekura binanirana bityo kuzana amazi bikanga.

6. Kuba umugabo akora imibonano mpuzabitsina agambiriye gutuma umugore azana amazi : Ibi nabyo bituma iyi mibonano ikozwe gutya iba mecanique, nta rukundo n’ubusabane biba birimo kuko hari intego itumbiriwe, bityo kubona ya mazi bikagorana cyangwa ntibinagerweho.

7. Kuba abashakanye batajya baganira igihe bari muri iki gikorwa : Kuganira igihe cy’akabariro ni byiza, kuko umugore aba ashobora gusaba umugabo aho amukoreye hakamubera heza kugirango ahagume. Iyo ahagumye, ahanini usanga ariho hari butume ya mazi aza kuko haba hafite ubwumvumve bukomeye. Ariko kandi iyo atamuvugishije, umugabo akomeza ahinduranya uko yishakiye agirango ibyo ari gukora nibyo byiza, kandi yahava umugore akababara nyamara ntakome !

8. Kuba umugore ntayo ajya azana kubera ko imvubura ziyarekura zishobora kuba zidakora neza cyangwa nta n’izo agira, cyangwa bitewe n ;ingano y’imisemburo ya kigore yifitemo : Ibi nabyo ni ibishoboka ko umugore koko ashobora kuba atazana amazi. Ariko kandi, icyo abagabo bagomba kwishyiramo, kuko kuryoherwa n’akabariro bihera mu mutwe, ni uko kuzana amazi ataribyo biryoshya akabariro, Ahubwo kugira ububobere buhagije mu gitsina nibyo by’ingenzi.

Aya mazi rero umugore ashobora kuba ayifitime n’aho yaba atarayazana na rimwe, cyangwa se umubiri we ukaba uteye utyo akaba adashobora kuyazana, nyamara ntibimubuze kuryoshya no kuryoherwa mu mibonano igihe agira ububore buhagije kandi nawe azi icyo gukora.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.