Urukundo: Umurusiyakazi n'umunyamerika batandukanyijwe imyaka 11 yose ariko bongera guhura bagikundana

    • Byatwaye imyaka 11 yose kugirango bongere kubonana nyuma yo gutandukana hashije amezi 3 yonyine bashyingiranwe
    • Irina na Woodford batandukanye nyuma y'amezi 3 gusa babanye bongera guhura hashize imyaka 11 yose
Urukundo: Umurusiyakazi n'umunyamerika batandukanyijwe imyaka 11 yose ariko bongera guhura bagikundana
2 months ago
Views: 586

Usanga kenshi muri za filimi bagerageza gukina ibijyanye n'urukundo ariko ugasanga akenshi ibyo bakina bitarabayeho cyangwa bisa n'aho bidashoboka gusa mu muzima busanzwe habamo ingero nyinshi z'urukundo nyarukundo n'ubwo usanga hari n'izindi zerekana ko urukundo n'imibaniri y'abantu ikennye, itera agahinda ndetse ko bitaramba. 

Ibi byose ntibikwiye guca abantu intege cyangwa ngo bihebe mu bijyanye n'urukundo kuko hari ingero zifatika z'urukundo ruhamye kandi rw'ukuri zagiye ziba ahantu hatandukanye ku isi. Soma iyi nkuru wirebere.

Iyi nkuru ni iy'umurusiyakazi wakundanye n'umunyamerika mu myaka ya za 70. Ubwo bashyingiranwaga Irina na Woodford McClellan ntibari bazi ko bizabafata imyaka 11 yose kugirango bongere kubonana.

Mu myaka ya za 70(1970) , Irina yabaga mu mujyi wa Moscow aha ni mu gihugu cy'u Burusiya akorera ikigo cyari gishinzwe ubukungu bw'isi n'imibanire n'ibindi bihugu muri iki gihugu(Word Economy and International Relations). Aha ni ho yahuriye n'umunyamerika Woodford McClellan. Irina na Woodford baje gukundana maze bashyingiranwa nyuma y'imyaka ibiri yakurikiyeho aho hari muri Mata 1974. Nyuma y'igihe gito cyane - mu kwezi kwa munani, uruhushya rw'inzira(Visa) rwa Woodford rwararangiye biba ngombwa ko ava mu Burusiya agasubira iwabo muri Amerika.

Woodford yagerageje ibishoboka byose ngo asure umugore we i Moscow ariko buri gihe bakamwangira kwinjira muri iki gihugu. Ku rundi ruhande Irina na we yabaga agerageza ibishoboka byose ngo abe yajya muri Amerika ariko akimwa uburenganzira bwo gusohoka mu gihugu.

Aba bombi bari bakimara kubana bakomeje kubana bakoresheje amakarita postal bohererezanyaga ku minsi yabo y'amavuko ndetse n'uwo babaniyeho, ubundi bagahamagarana kuri telefone ndetse bakoherezanya amafoto.

Nyuma y'imyaka 11 yose ni bwo Irina yahawe uburenganzira bwo kuba yajya muri Leta zunze ubumwe za Amerika maze mu mpera za Gashyantare 1986 yerekeza muri iki gihugu yinjirira ku kibuga cya Baltimore-Washngton. Akigera kuri iki kibuga ubwo yari akiri kure cyane yabonye umugabo we bari bamaze imyaka 11 yose batabonana amupepera ndetse anamutegera amaboko ngo aze amusuhuze.

Nyuma y'aha Irina yahise yandika igitabo yise Of Love and Russia: The Eleven-Year Fight for My Husband and Freedom kikaba gikubiyemo amagorwa n'inzira y'umusaraba yanyuzemo kugirango yongere guhura n'umugabo we yari yarihebeye.

Ibi rero byagakwiye kubera isomo urubyiruko rwo muri iyi minsi usanga bashwana ngo kuko baburanye ukwezi kumwe gusa ugasanga ibibazo byavutse ngo umugore ntakibona umugabo cyangwa umugabo ntakibona umugore hari yewe n'abo usanga bataranabana ariko ukumva ngo barashwanye ngo kuko atamubona uko abishaka.

Urukundo rurihangana kandi rurwana intambara iyo ariyo yose kugirango umubano usugire usagambe.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.