Inkuru mpamo: Bongeye kubana nyuma yo kubara imyaka 60 yose batabonana

    • Anna Kozlov na Boris batandukanye nyuma y'iminsi 3 gusa bakoze ubukwe bongera guhura nyuma y'imyaka 60
    • Urukundo nyarukundo ntirumarwa no gutandukana kw'abakundana
Inkuru mpamo: Bongeye kubana nyuma yo kubara imyaka 60 yose batabonana
2 months ago
Views: 389

Anna Kozlov yari amaze iminsi 3 gusa ashyingiranywe n'umugabo we Boris ubwo basezeranagaho. Boris yari umusirikare mu ngabo zitwaga Red Army akaba yari agiye ku rugamba. Umugore we yagombaga gutegereza igihe azagarukira cyangwa se ntagaruke kuko urugamba burya rugira ibya rwo.

Mu gihe Boris yari ataragaruka mu rugo, Anna n'umuryango we bahungiye mu gihugu cya Siberia kuva ubwo Anna ntiyashoboraga kuvugana n'umugabo we habe no kwandikirana. 

Nyuma y'uko urugamba rurangiye Boris yagarutse mu rugo amara imyaka ashakisha umugore we ariko ntiyamubona kandi nta buryo bundi yari afite bwamufasha kumubona.

Anna yarihebye cyane bituma ashaka kwiyahura. Ibi byatumye mama we ajugunya buri kintu cyose cyashoboraga kwibuta Anna umugabo we Boris yaba amafoto ndetse n'amabaruwa. Nyuma yaje gushaka undi mugabo, Boris nawe nyuma yo kubura umugore we wa mbere yaje gushaka undi.

Imyaka yarashize indi irataha maze bombi baza kongera kubura abo bashakanye barapfakara. Nyuma y'imyaka 60 Anna na Boris bemeranyije kubana bagahita baburana, habaye igitangaza gikomeye. Anna yaje kubasha gusura umugi bahoze batuyemo ariwo Borovlyanka maze abona umugabo ushaje cyane kure ye. Uyu yari Boris. Boris na we yari yaje guha icyubahiro ababyeyi be aho bari bashyinguye. Akibona Anna yaje yiruka amusanga aramuhobera. Nyuma yaho bongeye gusezerana kubana bundi bushya maze babana banezerewe.
.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.