Dore ahantu abagabo bakunda kwifashisha mu guca inyuma abagore babo

    • Ahantu horohereza abagabo guca inyuma abagore babo
    • Ahantu hashobora gutera umugabo guca inyuma umugore we
Dore ahantu abagabo bakunda kwifashisha mu guca inyuma abagore babo
2 months ago
Views: 1829

1. Mu biro

Abagabo benshi batinya gusohokana n’abagore cyangwa abakobwa batereta, kugira ngo abagore babo cyangwa undi muntu wo mu muryango batabafata. Bahitamo gukorera imibonano mpuzabitsina mu biro bakoreramo akazi ka buri munsi, dore ko ngo abenshi muri bo baba bakorera ahantu heza rimwe na rimwe haruta no mu byumba byabo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2000 bwagaragaje ko abagabo 37% bari hagati y’imyaka 25 na 45, iyo barimo guca abagore babo inyuma badashobora kurenga ibiro byabo.

2. Mu bukwe

Mu gihe cy’ubukwe, abagabo benshi baba bafite gahunda yo kuza guca abagore babo inyuma cyane iyo ari ubukwe bose bafitemo akazi kuko baba batari kumwe igihe kinini.

Umugabo rero ngo acunga ku jisho umugore we mu gihe ari mu kazi, agahita ajya hafi aho atiriwe ajya na kure ngo bataza kumubura, ubundi agahita ashaka aho akoranira imibonano mpuzabitsina n’inshoreke ye cyangwa n’undi bamenyaniye aho, yaba mu bakobwa baherekeje umugeni cyangwa mu bandi batumirwa.

Hari n’ukundi bishoboka kugira ngo umugabo ace inyuma umugore we mu gihe cy’ubukwe: Ni igihe batangiye kunywa, umugore yamara gufata kamwe (agacupa) umugabo akamureba ku jisho ubundi akamuca inyuma atuje kuko aba azi ko umugore we arimo kunywa kandi ari mu bandi nta rungu riri buze kumwica, kandi ntibajye kure y’aho ubukwe burimo kubera. Urugero, ngo iyo ubukwe bwabereye muri hoteli, ngo bashobora guhita bajya mu cyumba kimwe cy’iyo hoteli.

3. Mu nama z’ababyeyi

Aha bikunda kugaragara cyane mu bagize komite nkuru y’ababyeyi. Nk’iyo umuyobozi w’iyo komite ari umugabo akaba yungirijwe n’umugore, ngo hari igihe umugabo ava mu rugo avuze ko agiye mu nana y’ababyeyi, maze akajya kwibonanira na wa mugore umwungirije. Ibi ngo ntibikunda guteza abagabo ibibazo, kuko abo bagore baba bagaragara nk’abagore bafite ingufu kandi b’abayozi ku buryo kubakeka biba biri kure.

4. Amahoteli cyangwa utubari biri kure y’ingo zabo

Ibi bivuze ahantu hihishe hatagaragara kandi hatagerwa na buri muntu cyangwa ahantu adashobora guhurira n’abo mu muryango we kugira ngo akore ibyo yifuza nta muntu yikanga, nta n’icyo yikanga kandi akenshi ibi abagabo bakaba babikora mu minsi no mu masaha y’akazi kugira ngo batabura mu rugo abagore bakirirwa bababaza aho bagiye.

Tubikesha: www.draguesbonlieux.com

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

nestor

2 months ago
Andika igitekerezo cyawe hanoabagore nabo babikorera hehe


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.