Ese gutwita k'umugore bitangira ryari? Sobanukirwa

    • Gutwita k'umugore bitangira iyo igi ry'umwana ryamaze gufata igitereko muri nyababyeyi
    • Gutwita bitangira nibura mu minsi irindwi intanga ngabo ihuye n'intanga ngore
Ese gutwita k'umugore bitangira ryari? Sobanukirwa
2 months ago
Views: 526

Hari abavuga ko gutwita k'umugore bitangirana no guhura kw'intanga ngabo ndetse n'intanga ngore(ibangurira) gusa abahanga bavuga ko ibi atari byo kuko kuva umugore akoze imibonano n'umugabo we maze intanga ngabo igahura n'intanga ngore bisaba hafi iminsi 7 kugirango habeho gutwita cyangwa ntibibeho.

Ubundi iyo intanga ngabo ihuye n'intanga ngore bikora igi(Ovocyte) iri gi riba ririmo ibyangombwa byose bizaranga umwana yaba ibara ry'uruhu, igitsina cye, uburebure n'ibindi byose. Kubera ko uku guhura kw'intanga zombi bibera mu miyoborantanga kandi gutwita bikaba bibera muri nyababyeyi(Uterus) iri gi riba rigomba gukora urugendo ryerekeza aho rigomba kuzakurira kugeza umwana avutse. Uru rugendo rufata hafi iminsi 7.

Iyo iri gi rigeze muri nyababyeyi rero rihita ryinjira mu ruhu rwayo maze rigatangira gushora imizi ndetse no kugeragaza gukora inzira izajya irigaburira. Iyo iki gikorwa kigenze neza ni bwo bavuga ko umugore atwite ni nabwo hatangira gukorwa imisemburo igaragaza ko koko umugore atwite.

Ibi byose rero bifata hafi iminsi irindwi kuba igi rivuye mu miyoborantanga rigeze muri nyababyeyi ndetse rikinjira mu ruhu rwa nyababyeyi rigafatamo(Nidation).

Kuba rero intanga ngabo yahuye n'intanga ngore ntibisobanuye ko habayeho gutwita kuko iri gi rishobora kunanirwa gufata muri nyababyeyi icyo gihe rihita ripfa ubundi rigasohoka aha ntiwavuga ko wakuyemo inda kuko iba itarabaho.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.