Impamvu 10 zituma abagore bata abagabo bashakanye

    • Igituma abagore bata abagabo muri iki gihe
    • Kuki abagore bata abagabo muri iki gihe
Impamvu 10 zituma abagore bata abagabo bashakanye
2 months ago
Views: 678

Amakuru dukesha  urubuga tuxboard.com, agaragaza ko ibi biterwa n’impamvu nkuru 10 zikurikira:

1. Kubura urukundo no kwitabwaho 

Mu gihe ubana n’umugore ntumugaragarize urukundo  ku buryo yiyumvamo ko akunzwe, ndetse ngo unamwiteho bituma yumva abihiwe aho rwose bishobora gutuma yigendera akaguta.

2. Gucibwa inyuma

Abagore ntibishimira na mba ko abagabo babo babaca inyuma, rero ngo iyo umugabo yatangiye guca inyuma umugore we aba ari mu nzira zo kuba yamubura 

 3. Kubeshywa kenshi 

Iyo umugabo akunda kubeshya umugore we ndetse ugasanga yarabigize akamenyero ngo ibi biri mu bimurambira akagezaho yumva ntampamvu n’imwe yatuma agumana n’umugabo w’umunyabinyoma utajya amwizera ngo amubwize ukuri.

4. Intonganya zidashira

Nubwo ngo nta zibana zidakomanya amahembe, ariko ngo umugore ushyirwaho inkeke  n’intonganya za buri munsi  bimutera umutima mubi wo gutangira gutekereza guta umugabo akajya aho abona amahoro n’umutuzo.

5. Kuba mu buzima bugaragaza ko asa n’aho akiri ingaragu

Aha ngo  iyo ushatse umugore hanyuma ugasa n’aho wirirwa mu byawe ntugire igihe umuha cyo kumva ko afite umugabo kandi umwitaho,  ngo bimutera umutima wo kongera gutekereza abandi basore bafite urukundo kandi babitaho, rero ngo iyo umugabo arangaye byatuma ashiduka umugore we yagiye bitewe n’uko atahawe umwanya n’umugabo we ngo akundwe anateteshwe ngo yiyumve nk’umugore ufite umugabo.

6. Kubura urukundo

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini w’abagore bata abagabo babo baba babitewe n’uko abagabo babo ntacyo bitaho mu kubereka ibikorwa by’urukundo, ibi kenshi bikaba biterwa n’abagabo badafata igihe cyo gutekereza ku rukundo bafitanye n’abafasha babo ngo banashake uburyo ururukundo rwahoraho kandi rugahora rubaryoheye. Rero iyo ibi byabuze, umugore ashobora guhitamo guta umugabo akajya kwishakira aho abona urukundo.

7. Kubura ibyo yari yiteze kandi akomoka  mu muryango ukize

Iyo hari byinshi umugabo yari yarijeje umugore we nyuma bikabura, ngo bituma yicuza impamvu y’urushako  bakibuka ko bakomoka ku miryango ikomeye kandi ntacyo bashobora kubura, ariko akaba agiye kwicwa n’umuruho aho ndetse n’ababyeyi bamwe na bamwe batishimira  kubaho nabi kw’abana babo kandi bafite imitungo, bityo bakaba bamufasha kuva ku mugabo bakaza mu rugo aho bazabona ibyo bakeneye  byose.

8 Gutura imparakubiri n’umugabo we

Abagabo bakora kure y’ingo zabo kandi ntibakunde gutekereza kubagore babo cyane ngo bagire igihe cyo kuza kubareba kenshi, bituma aba bagore bibagirwa abagabo mu gihe babonye ababitaho hafi, maze bagatangira kubaca inyuma cyangwa se bakabacika.

9. Kutiyumvanamo no kudahuza n’umuryango w’umugabo we

Iyo umugore ageze mu rugo akahasanga abavandimwe b’umugabo ntibahuze muri byose, bashobora kumuhoza ku nkeke, kumugenzura mu rugo rwe n’ibindi birimo kumutoteza. Ibi ngo bishobora gutuma umugore ata umugabo we akigendera bitewe n’umuryango w’umugabo.

10. Kubura ibyishimo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina 

Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina  ngo ni ipfundo ryo kubaka urugo rwiza, rero ngo iyo iki gikorwa kitakozwe neza ku buryo impande zombi zishima, usanga mu rugo byazambye. Ariko cyane cyane ngo iki kibazo gikora cyane ku bagore kuko iyo batanezezwa n’uko abagabo babakorera iki gikorwa bahitamo kwigendera kuko baba bumva bataryohewe n’ubuzima barimo.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.