Dore impamvu ukwiye gukora imibonano mpuzabitsina n'icyo imariye umubiri wacu

    • Hari impamvu nyinshi zerekana ko umuntu akeneye gukora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwe
    • Ese imibonano mpuzabitsina ni myiza cyangwa ni mibi
Dore impamvu ukwiye gukora imibonano mpuzabitsina n'icyo imariye umubiri wacu
1 month ago
Views: 1493

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko gukora imibonano ku buryo buhoraho byibura kabiri mu cyumweru bishobora kugira ingaruka nziza ku buzima bw'umuntu. Zimwe muri izo ngaruka zikaba ari:

1. Kugira uruhu rutoshye

 

Dr David Weeks wo mu bitaro bya Royal Ednburgh yatangaje ko ubushakashatsi yakoze bwerekanye ko abasaza n'abakecuru bakora imibonano mpuzabitsina ku buryo budahinduka baba bafite uruhu rutoshye nk'urwo abo barusha imyaka 7 yose. Gusa ngo ibi ntibisaba kuyikora buri munsi ahubwo ngo ikingenzi ni uko iki gikorwa gifatwa nk'igikorwa cy'urukundo hagati y'abagikora kandi bakagikora bakishimiye.

2. Bifasha kugira ubushobozi bwo kubyara

Ibi bishobora kutumvikana ku bagabo bamwe gusa ubushakashatsi bwerekanye ko uko umugobo akora imibonano cyane ari ko intanga ze zirushaho gukomera no kugira ubuzima bwiza. Ngo intanga zapimwe nyuma y'iminsi 2 hakozwe imibonano zagaragaje kugira ubuzima bwiza kurusha izapimwe nyuma y'iminsi 10 umugabo yifata.

Niba wifuza kubyara umwana ufite ubuzima bwiza rero ugomba gukora ku buryo intanga zawe zihorana itoto ibi bikaba bisaba gukora imibonano nibura 2 mu cyumweru aho kuyikora ku munsi intanga y'umugore yasohokeyeho. Gukora imibonano kenshi kandi byagaragaye ko bifasha umugore kuringaniza igihe cye cyo kujya mu mihango ndetse no gutuma imisemburo ye ikora neza ibi bikaba binongera amahirwe yo kuba yatwita.

3. Yongera ubudahangarwa bw'umubiri

Gukora imibonano byibura 2 mu cyumweru byagaragaye ko bishobora kuzamura ikigero cy'ubwirinzi bw'umubiri cyane cyane ku bijyanye n'indwara izwi nka Colds ndetse na Flu.

4. Ituma umuntu aramba

Ubushakashatsi bwakorewe muri Australia bwerekanye ko abantu bakoze imibonano byibura 3 mu cyumweru bafite amahirwe agera kuri 50% yo kuramba kurusha abagiye bayikora 1 mu kwezi.

5. Ifasha abagore kutaribwa cyane mu gihe cyo kubyara

Abagore bakora imibonano kenshi kandi neza bagira amahirwe menshi yo kutababara mu gihe cyo kubyara ndetse n'igihe cyo kujya mu mihango.

6. Irinda indwara z'umutima

Ubushakashatsi bwakorewe muri Islael bwerekanye ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina byibura 2 mu cyumweru bafite ibyago byo kurwara umutima byaganutseho 30% ugereranije n'abatayikora.

Ibindi byiza byayo harimo:

7. Kugabanya umuvuduko w'amaraso

8. Kurinda umunaniro ukabije no kwiheba

9. Kuvura umutwe

10. Gukomeza amagufa

11. Kurinda kurwara cancer ya prostate ku bagabo

12. Kongera akanyamuneze mu muntu

Twabibutsa ko ibi bireba abashakanye gusa cyangwa abantu bamaze gukura kuko ni nabo baba bafite ibyago byinshi byo kurwara ziriya ndwara twavuze haruguru ni nabo baba batangiye gusaza bakeneye ko uruhu rwabo rukomeza kugira itoto.

Source: http://www.mirror.co.uk/

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

uwayezuclaude

1 month ago
Andika igitekerezo cyawe hano oke igihe cyange nikigera nange nzayikora ndebe
64x64

donatien iradukunda

1 month ago
Andika igitekerezo cyawe hano ibyo nibyo kbs gusa nanjye mundangire uwo tubikorana kuko ndabishaka
64x64

clear canne KATA

1 month ago
ndumva nzahora mbikora kila siku kugira nshobore kuramba!
64x64

Fred do

1 month ago
ok, ndumva ari nta genera bwa noneho! gusa umuntu aba y umva ari mucyindi si!!
64x64

Erneste

1 month ago
Mubwire abakobwa nibo bireba
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.