Menya amabanga umukobwa ashobora gukoresha ngo adacikwa n’umusore bakundanye

    • Ibyo umukobwa ashobora kwifashisha ngo adacikwa n'umukobwa bakundanye
    • Amayeri umukobwa akoresha ngo yigarurire umusore bakundana burundi
Menya amabanga umukobwa ashobora gukoresha ngo adacikwa n’umusore bakundanye
1 month ago
Views: 1216

Urubuga rwa internet marriage.com ruvuga ko ngo hari abo usanga bakundana ariko ugasanga igihe umusore agejeje igihe cyo gushaka uwobarushingana ntahitemo wa mukobwa barikumwe ahubwo ugasanga yigiriye gushaka undi azagira umufasha we kandi barakundanye igihe kinini n’uwoyanze. Uru rubuga rwa internet marriage.com rero rukaba rwarashyize ahagaragara amabanga umukobwa ashobora gukoresha akaba yakwegukana umusore runaka bakundanye yifuza ko babana by’iteka.

Kwiyitaho no  kwikunda: kuko ngo mu gihe utikunze ngo wiyiteho aribwo umusore muri kumwe atangira gutekereza impamvu wowe nta mpinduka ujya ugira, ariho usanga yatangiye kukugereranya n’abandi. Ariko iyo ufata igihe cyo kwiyitaho biramukurura ntabone umwanya wo kureba abandi no kukugereranya nabo.

Kwishyiramo akanyabugabo:  umukobwa agomba kwereka umusore ko nta cyo abandi bamurusha kandi akabikora atari ukubivuga kuko urukundo si amagambo ahubwo ni ibikorwa kuburyo bimuhuma amaso akibagirwa abandi bakobwa bose

Kugira uruhare mu biganiro ndetse nibiba ngombwa abe ari nawe ubitangiza: Kuva ukimenyana n’umusore, ukumva uramwishimiye, tangira umwiteho no mu biganiro, ushake icyo muri buganireho ndetse unamubwire ibyo ukunda kuri we n’ibyo utishimira ushaka ko yahindura. Ibi bizatuma ubona icyo uzaheraho kugirango umwitaho kandi bizatuma ubona byinshi mu byo ushobora kuzahindura mu buzima bwe.

Ba wowe: ni ukuvuga ko utagomba kwifata uko utari, kuko niwiyoberanya ku musore, ukamwiyereka uko utari kuko ari ibyo uba wishakamo hari igihe azakuvumbura nyuma utume atangira no kubihirwa yumve ko n’iyo mwabana wajya umuhisha utuntu cyangwa se ukamugiraho amanyanga runaka, bityo atangire gutekereza gushaka undi yakunda. Kumwiyereka uko uri wese  bizatuma ari wowe ahitamo kuzabana nawe.

Mwereke ko wishimira kuba mu rukundo: umugaragarize amarangamutima kandi umwisanzureho kuko bimutera ikizere cyo kuzamufata neza mu buzima igihe muzaba mwabanye, hanyuma anakururwe no kuba mu buzima murikumwe, harimo kumwereka ko agutetesheje wateta, umwereke ko uzamwubaha, uzamwitaho kandi ukamurinda kubabara no kwicuza.

Kumenya inshingano zawe mu rukundo: icyo ubona ko wakora kugirango urukundo rwanyu rutere imbere ugikore utarindiriye ko umusore ariwe ubitekereza cyangwa se akanabikora mbere. Ikindi ugomba kureba ukanagenzura ko mufite icyerrekezo kimwe mu rukundo. Mwereke ko ufite urukundo kandi ko ariwe wenyine ushaka kuruha.

Abasore bishimira kandi bagakunda abakobwa bafite urukundo ikindi kandi batajarajara mu basore benshi. Mu gihe wabigenje utya rero ni kimwe mu bizamufata kandi bigatuma akubona nk’umukobwa ashobora gushyira mu rugo akazamubera mutima w’urugo ndetse akazatuma ahorana ibyishimo. 

Igihe urikumwe n’umusore gerageza kumwereka imyitwarire myiza, harimo uburere, ikinyabupfura n’ibindi mbese bishobora kumuha ikizere ko atazabyicuza, ikindi kandi ibi binatuma n’abandi bakuvuga neza, bagushima, kandi umukobwa ushimwa na bose nta musore wamwitesha. Burya igihe muba muri gukundana atariyemeza ibyo gushinga urugo nicyo aba arimo areba kugirango arebe ko wazavamo umugore w’inzozi ze. 

Kwereka umusore muri kumwe mu rukundo ko ari umunyembaraga: iri ni ibanga rya nyuma mu yashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa internet marriage.com, nyuma yo kwereka umusore ko ari umunyembaraga ugomba no kubimushimira kandi ukanabimubwira akabibona. Ibi bigaherekezwa no kwishakamo indangagaciro yo guca bugufi. Mwereke ukuri n’ikizere, irinde kumubeshya umubwize ukuri kabone n’ubwo waba uri mu ikosa ryatuma akubona nabi, witinya kumubwiza ukuri no kumusaba imbabazi, ikindi kandi umwereke ko umwizera kandi utume nawe akwizera.

Urubuga marriage.com ruvuga ko niba urikumwe n’umusore mu rukundo ugomba kumenya icyo umushakaho, ugakoresha uburyo bwose butuma akubona nk’umukobwa w’agaciro atakwitesha bityo bitume yifuza kurushingana nawe.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

joseph

1 month ago
ibi ni ukuri rwose cyane cyane kubwiza uwo ukunda ukuri kdi ukirinda kumubangikanya nabandi. izi. Mama Niyomu ingenzi kuri bashiki bacu ndetse nabasore birabareba. Avoid sex before married.
64x64

muhoza nicole

1 month ago
harigihe akubgira ngo mukore ibzanfuranbi nbere yukomwubakana kandi ukzbona aragukunze pee yarangiza niyenda ntagutware cangwese akagutwara nn wabigenzute wakwanga cangwa wamwemerera


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.