Wari uzi ko abakobwa nabo bashobora gukunda umusore bahuye bwa mbere? Dore bimwe mu bishobora kubakurura

    • Ni iki cyagutuma umukobwa akunda umusore bahuye bwa mbere?
    • Dore bimwe mu bikururira abakobwa kumva bishimiye abagabo
    • Ibintu bituma umukobwa ashobora gukunda umusore ari bwo bagihura
Wari uzi ko abakobwa nabo bashobora gukunda umusore bahuye bwa mbere? Dore bimwe mu bishobora kubakurura
1 month ago
Views: 1247

Ese wowe ni iki cyaba kigukurura ku bahungu muri rusange cyangwa ku mugabo wishakiye ku buryo wumva amarangamutima yawe akwemeza kumukunda?

Urubuga slate.fr rwabajije ibibazo abakobwa batandukanye bagenda batanga ibibakurura kurusha ibindi ku gitsina gabo.

Mu byagaragaye, indoro y’umusore akenshi iba igaragaza icyo ashaka ikunze gukundwa n’abakobwa benshi. Ariko akenshi ngo biba byiza iyo ndoro itabeshya ni ukuvuga igaragaza ibiri mu musore cyangwa umugabo.

Ikindi abakobwa bakunda ngo ni abasore banini kuko akenshi bahita biyumvisha ko umuntu munini aba ashoboye gukora, kandi yanarinda umukunzi we.

Umusatsi utari irende cyane na wo ni kimwe usanga abakobwa bakunda kandi bakanakunda umuhungu usabana kandi udapfa kurakazwa n’ubusa.

Dukomeje ku myitwarire, umuhungu utuma abantu bose bamwitaho nk’umuhanzi cyangwa umunyacyubahiro kandi akaba anafite ijwi ryiyubashye.

Kubera ko abakobwa benshi bakunda gusohokanwa, hari n’abandi bakunda abasore babasohokana maze bakabashimisha nko muri week-end, cyangwa mu yandi ma-sorties. 

Hari kandi abandi bakunda umusore cyangwa umugabo ukunda kwitegerezanya ubwuzu ibice byabo by’umubiri bitandukanye nk’amabere, amabuno, cyangwa mu maso. 

Hari n’abandi bakururwa n’ubumenyi bw’umusore: ni ukuvuga amagambo yuzuye ubwenge haba mu buzima busanzwe cyangwa se no mu bumenyi bwo mu ishuri.

Kuba tuvuze ku byo abakobwa babona ku bahungu ntibivuze ko abahungu bo ntabyo babona ku bakobwa bibakurura kuko bimwe muri ibi babihuriraho. Kandi akenshi abahungu bo bakunze gukururwa n’isura nziza cyangwa imiterere myiza y’umukobwa mbere yo kumenya neza umukobwa.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll