Ni gute wamenya ko uwo mukundana yagusezereye atabikubwiye? Dore inama

    • Uko wamenya ko umukunzi wawe yagusereye atabikubwiye
    • Uburyo wakoresha ngo umenye ko umukunzi wawe atakigukunda
    • Umukunzi wanjye ntakinkunda mbigenze nte?
    • uko wamenya ko umukunzi wawe mugiye gutandukana
    • Namenya gute ko umukunzi wanjye yansezereye mu ibanga
    • Namenya gute ko uwo dukundana yanyanze
Ni gute wamenya ko uwo mukundana yagusezereye atabikubwiye? Dore inama
1 month ago
Views: 2160

Ubundi urukundo ruri mu marembera cyangwa rugiye gusenyuka runyura muri izi ntambwe(steps) 5 zikurikira:

1) Ubundi iyo urukundo rwenda kurangira, mutangira kugirana amakimbirane ku buryo umwe atangira kubona amafuti cyangwa se inenge kuri mugenzi we (tumoil or stagnation stage).


2)  Iyo utangiye kumubonamo amafuti, ni cya gihe wumva akuri kure mu bitekerezo (emotional and psychological distance). Ubwo utangira kumva ko kubaho kwawe atari ngombwa ko akuba hafi (de-intensification stage).


3) Noneho utangira kumva ko kubaho wenyine ari byo biguha amahoro cyangwa se bigushimisha, ndetse n’ibiganiro byanyu bigatangira kugira umupaka kandi ingingo nyinshi yakugishagaho inama agatangira kuzibonera ibisubizo atabanje kukubaza nka mbere (you define your lives more as individual than a couple). Uru rwego ni rwo rwitwa “individualization stage”.


4) Nyuma y’ibyo afata umwanzuro wo guhagarika ibiganiro ku buryo ushobora no kumuhamagara akanga kukwitaba yanakwitaba ukumva atakwitayeho cyangwa se wamwoherereza ubutumwa bugufi ntagusubize (separation stage).


5) Ibyo iyo birangiye hakurikiraho ibimenyetso n’ingaruka zo gutandukana. Ibiganiro byanyu bihindura umurongo mukazajya muganira bisanzwe. Kandi iyo hagize umukubazaho avuga ko ibyawe atabizi (post-interaction stage).

Nizeye ko ubonye ibimenyetso by‘urukundo ruri mu marembera. Gusa niba mu byo turangije kurondora hari ibyakubayeho ntiwihebe ngo urukundo rushobora kugera ku ntambwe runaka yo gusenyuka, ariko nyuma rukaza kuzongera kwiyubaka.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
Nibyo
64x64

Anonymous

1 month ago
nibyo ntacyo narenzaho!
64x64

Anonymous

1 month ago
yewe ko bikaze gusa nibyo! kdi disi birikora(automatic)
64x64

Serges ndayishimiye

1 month ago
ntabubeshi kwel 99%nivyo!


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.