Ese hariho position (mu buriri) yagufasha gusama vuba?

    • Ni ubuhe buryo nakoresha ngo ntere inda?
    • Position yose wakoresha ushobora gutera inda
Ese hariho position (mu buriri) yagufasha gusama vuba?
1 month ago
Views: 2293

Ibi byavumbuwe nyuma y’ibibazo byibazwaga na benshi harimo ndetse n’ikindi kibazo cyo kwibaza niba indunduro y’ibyishimo (orgasme) mu mibonano mpuzabitsina hari icyo yaba imaze kuri iyo ngingo. 

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: Doctissimo.fr, ngo ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza hari icyo bwabivuzeho. Position iyo ari yo yose wakoresha, nta cyo itwaye cyangwa yongera. Icya ngombwa ni uko mubyumvikanaho kandi mwese ikaba ibashimishije. Gusa ngo hari ituma intanga ngabo zigera kure cyane ndetse abenshi bavuga ko ari ya yindi igihe umugore aba ari hejuru y’umugabo ndetse ikaba yuje ibyishimo kuri bombi. Naho ubundi nta position  ubushakashatsi bwari bwemeza yaba ifasha mu gusama vuba.

Nyamara ubu bushakashatsi bwavuze ko bihagije mbere ya byose ko umugore agomba kuba ari mu gihe cy’uburumbuke.

Batanga inama ko mu gihe wifuza gusama ugomba gutangira gukora ibijyanye n’urukundo (harimo n’akabariro), iminsi itatu mbere y’imihango kugeza indi minsi itatu nyuma yayo. Icyakora na none niba uri umugabo ukaba ushaka kubihinyuza usabwe kuba wirinze gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’ibyo bihe kugira ngo nibigera ubibone.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.