Uburyo bwo kwifotora hakoresheje telephone buzwi nka Selfie buhitana abatari bake muri iyi si. Dore selfie zafatiwe ahantu hateye ubwoba guhagarara

    • N'ubwo usanga abantu benshi bakunda ubu buryo ndetse bakanabikorera ahantu ubundi hateye ubwoba ngo benshi kuri iyi si bapfa bagerageza gufata bene aya mafoto.
    • Selfie imaze gufata intera mu guhitana abatari bake
Uburyo bwo kwifotora hakoresheje telephone buzwi nka Selfie buhitana abatari bake muri iyi si. Dore selfie zafatiwe ahantu hateye ubwoba guhagarara
1 month ago
Views: 2950

Selfie ni uburyo bwadutse vuba kubera ikoranabuhanga rya telefoni aho umuntu ashobora kwifata ifoto we ubwe bitamugoye. Nyama n'ubwo ari uburyo bukunzwe na benshi muri iki gihe ngo hari abagerageza kubukoresha bagaze ahantu hateza impanuka ndetse bamwe bakaba bahasiga ubuzima.

Muri abo bafata ayo mafoto usanga akenshi higanjemo ba mukerarugendo baba barimo gutembera. Akenshi usanga bashaka kwifotorera ahantu hatangaje nko hejuru y'urutare, ku rutindo ruri hejuru cyane, imbere y'inyamaswa, ku nkengero y'amazi n'ahandi.

Ibi inshuro nyinshi ngo bishobora guteza impanuka zigeza no ku rupfu iyo ababikora batitonze.

Dore amwe mu mafoto twabakusanyirije:

selfie

Uyu yagerageje gufata ifoto ari imbere y'inka atitaye ko ishobora kumwica

Selfie

Uyu nawe kugirango abone ifoto nziza yuriye inzu ndende cyane agezeyo arifotora

Selfie

Uyu yafashe selfie ari mu maso ya serwakira n'ibwp azi neza ko ishobora kumugurukana

Selfie

Selfie ntizigira umupaka n'abapilote iyo babonye akanya barazifata

Selfie

Uyu we yayifatiye mu mazi hasi

Selfie

Yifotoreje iruhande rwa Shark iyi ikaba ari ifi iryana cyane

Selfie

Hari abagerageza gufata selfie mu gihe cyo gukina n'ibimasa byicana cyane

Selfie

Aha ni ku musozi wa Hua mu gihugu cy'ubushinwa. Kuhagenda no kuhareba hateye ubwoba gusa na ho hari abahafatira selfie

Selfie

Uru rutare rwitwa Trolltunga rock mu gihugu cya Norway aha ngo ni hamwe mu hafatirwa za selfie nyinshi muri iyi si.

Selfie

Ni igihe ikirunga kiruka hari ababa bafata selfie

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.