Ubuzima: Dore zimwe mu nama zagufasha kutamera uruhara

    • Dore ibyo wakora kugirango utamera uruhara imburagihe
    • Inama zagufasha kutamera uruhara
Ubuzima: Dore zimwe mu nama zagufasha kutamera uruhara
1 month ago
Views: 1262

Uruhara ni kimwe mu bintu bikunze kwigaragaza cyane cyane ku bantu basheshe akanguhe, ariko kandi no ku bakiri bato bijya bibagaragaraho. Akenshi usanga biba biturutse ku ruhererekane rwo mu miryango, ariko kandi hari ibintu ushobora gukora ukaba wakwirinda kuzana uruhara.

Amakuru dukesha urubuga rwa naturalhealthnews, aratangaza ko ubusanzwe biba bitoroshye na gato kugira ngo umuntu arwanye uruhara, mu gihe iki kibazo cyaba gituruka ku ruhererekane rwo mu miryango. Ariko kandi hari uburyo bw’ibanze bushobora gufasha umuntu kwirinda uruhara.

Muri bwo bavugamo :

1. Guhora ukorera umusatsi isuku ihagije, wirinda indwara zishobora gufata umusatsi ziturutse ku isuku nke.
2. Kwirinda gukoresha ibisokozo cyangwa uburoso bikoreshwa n’abantu benshi.
3. Gukoresha amavuta akomeye nk’ahindura amabara y’umusatsi.
4. Kwirinda kwiyogoshesha umaraho umusatsi cyane.
5. Kurya indyo yuzuye kandi ikungahaye ku myunyungugu nka magnesium, calcium, fer na zinc bifasha cyane kumera k’umusatsi no gukomera.
6. Kwirinda umunaniro ukabije, kuko ngo bituma umubiri ukora imisemburo myinshi cyane ya kigabo hanyuma bigatera uruhara.

Source: ubuzima

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.