Akamaro ka Sereri mu kwongerera umugabo ubushobozi bwo kwitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro

    • Uburyo umugabo yakwiyongerera akagufu mu mibonano mpuzabitsina
    • Ibyo umugabo yarya akajya atera akabariro neza
    • Akamaro k'imboga mu mibonano mpuzabitsina
Akamaro ka Sereri mu kwongerera umugabo ubushobozi bwo kwitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro
3 weeks ago
Views: 1802

Sereri ni imboga ubundi zimenyereweho guhumuza ibiryo ndetse no kongera appeti yo kurya. Gusa Sereri ngo ifitiye abagabo akamaro kanini cyane cyane mu bijyanye no gutera akabariro.

Sereri(Celery) ikungahaye kuri Vitamine E, imyunyu ngugu nka magnesium, potassium ndetse na Zinc igira kandi n'ibyitwa arginine na byo bifasha amaraso gutembera neza mu mubiri kandi akinjira ari menshi mu gitsina. Ibi bituma igitsina cy'umugabo kigira umurego mwinshi kandi umara igihe kirekire. Sereri kandi zongera amasohoro ndetse n'intanga ngabo.

 

Ikindi ni uko Sereri zibamo ibyitwa androsterone na adrestenol byombi byifashishwa mu gukora imisemburo yo mu bwoko bwa pheromones. Iyi misemburo ngo ituma abagore bumva bakanamenya umugabo uyifite kandi bigatuma abagore babasha kumenya umugabo ushobora kwitwara neza mu buriri kurusha undi kuko ngo abagabo bafite iyi misemburo myinshi usanga abagore babirukaho kuko baba bumva ko baryoshya imibonano. Igitangaje ni uko abagore babasha kubyumva n'ubwo batabisobanura.

Image result for celery

Nababwira iki rero nimutangire murye celery kuko uretse n'imibonano mpuzabitsina imboga ni nziza cyane ku buzima bw'umuntu kandi iyo umubiri w'umuntu uguwe neza kandi ukaba ufite ibyo ukenera byose nta kabuza ko uwo muntu akora gahunda ze neza kandi akagera kuri byinshi.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.