Wari uziko Inanasi ifite akamaro mu ikorwa ny’intanga? Menya n’ibindi ku nanasi

    • Inanasi ni ingenzi mu ikorwa ry’intanga
    • Inanasi ni ingenzi mu ikorwa ry’abasirikare b’umubiri
    • Inanasi ariko ishobora no kukugiraho ingaruka
Wari uziko Inanasi ifite akamaro mu ikorwa ny’intanga? Menya n’ibindi ku nanasi
By: Eva
2 weeks ago
Views: 1169

Urubuto rw’inanasi ni ingenzi mu buzima bw’umubiri w’umuntu. Hari ubwo ushobora kuba waruryaga kubera ko rukuryohera ariko utazi ko rufite akandi kamaro n’ibibi bhyayo.  

Muri iyi nkuru, tugiye kukubwira bumwe mu bumaro ndetse n’ibibi byayo kuko bishobora kugufasha ikaba yakugirira akamaro mu gihe uyirya.

 

1. Inanasi ituma  umugore n’umugabo bagira intanga zimeze neza. Aha bavuga ko iyo wariye inanasi, intanga zawe bizongerera kuba nzima ku buryo byongera amahirwe yo kuba utagira ikibazo mu by’uburumbuke n’urubyaro muri rusange.

2. I nanasi ifite akamaro mu ikorwa ry’Abasirikare b’umubiri. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko uru rubuto ari ingenzi mu ikorwa ry’abasirikare b’umubiri. Akaba aribo bafasha umubiri wawe kuwurinda indwarwa , mbese bawongerera ubudahangarwa.

 3.ifasha mu ikorwa ry’ imisemburo ikomeza amagufa

4. Inanasi ifasha mu ikorwa ry’imisemburo  irwanya kuvura kw’amaraso( nk’abantu usanga igice cy’umubiri wabo gitukura cyane cyangwa kirabura) buriya ngo ni amaraso aba yaravuriyeyo. Iyo urya inanasi  rero ibi ntibyakubaho.

Inanasi hari n'ubwo ishobora kugira ingaruka ku buzima

Ibyo ugomba kuzirikana ko Atari byiza ku nanasi

1. Umutobe mwishi w’inanasi ushobora  gutera impiswi cyangwa ukagutera kuruka cyangwa  kokerwa mu kanwa n’ibindi. Byaba byiza ugiye  urya agasate kamwe ku munsi.

2. Inanasi Idahiye neza ishobora kugutera igifu. Buriya kandi nt’anakandi kamaro yamarira umubiri wawe

3. Buriya ku Abana bari munsi y’imyaka itanu ngo si byiza kubagaburira inanasi

4.si byiza kurya inanasi ku bafata imiti ibuza amaraso  kuvura si byiza kuko nayo ifite akamoro ko kubuza amaraso kuvura.

5. ku bagoere batwite si byiza kurya inanasi , habamo ama acide ashobora gutera ibibazo ku nda utwite

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.