Ese waba uzi aho igihuha cy’uko ubwato bwa Titanic butari kurohama cyaturutse?

    • Ikinyoma ku bwato bwa titanike
    • Icyizere bari bafite ku bwato bwa Titanic cyayoyotse hakiri kare
Ese  waba uzi aho igihuha cy’uko ubwato bwa Titanic butari kurohama cyaturutse?
By: Eva
2 weeks ago
Views: 1790

Kuri ubu biragoranye cyane kwiyumvisha impamvu amatoni arenga 70,000 y’ibyuma adashobora kurohama. Ariko  ntibitangaje kuba mu mwaka 1912 ariko byizerwaga, mbere y’uko ubwato bwa Titanike (Titanic) burohamiye bugatwara ubuzima bw’abarenga 1,517.

Reka turebe impamvu zaba zaratumaga benshi bizera ko Titanic ifite ubushobozi bwo kutarohama:

Titanic  ubu  bwato  ni  bwato bunini bwakozwe mu mwaka w’1907 ni bwo abagabo  babiri aribo Harland na Walf bagize igitekerezo cyo kubaka buriya  bwato. Nk’uko babitangaje ngo ntibari barigeze bamamaza ubu bwato bavugako budashobora  butarohama.

Batangaje ko ibi bitekerezo  byakwirakwiye bitewe  n’inkuru zasohotse mu binyamakuru  nka  Irish news  n’icyitwa ship builder magazine, kubisobanura uko abyumva  ni bimwe mu byabaye itandaro yikwira kwira rya biriya binyoma. Iriya myizerare  kandi yari yarakwiye   nyuma  y’uko buriya bwato bukora impanuka.

Mu gihe umuyobozi wungirije wa sosiyete ya white star line P.S.A Flankly yahamagarwaga ameny eshwa ko ubwato bwa Titanic bwaba buri mu mazi abira. Yagize ati “twari twizeye neza ko  ubu bwato bwa Titanic  budashobora  kuba bwarohama.” Mu gihe Frankly yatangaza ga ibi ni bwo ubwato bwa Titanic bwari bumaze gusandara.Ibi bigaragaje uyu muyobozi nawe yari yagizweho ingaruka n’iriya myizerere itari ukuri.

Ntibyoroshye kumenya neza inkomoko y’iyi myizerere, hari abahamya ko bavugako byaba byaraturutse mu mpapuro zikoreshwa mu kwa mamaza, zagaragaye mu kwamamaza ubwato bugenzi bwa Titanic buzwi nka Olympic mu mwaka 1910 zavugaga ko ubu bwato bwari bwarakozwe ku buryo butarohama.

Muri kamena 1911 ikinyamakuru Irish news na Belfast morning   byombi byavuze ku buryo butangaje Titanic yari yubatsemo, harimo uburyo inzugi zayo zari zikozemo ndetse   byatumaga itapfa kurohama bya hato na hato. aho ibi binyamakuru byazuraga bivuga ko  Sosiyete ya  White Star  Line  Titanic idashoboraga kurohama.

“Imana nayo ubwayo ntiyakwemmera ko ubu bwato burohama iri ni ijambo ryakuwe muri filime    Titanic yakozwe na James cameron. Ubwo yabazwaga niba koko  Titanic itashoboraga kurohama.

Hatitawe  ku  nkomoko y’imyemerere y’uko  Titani  itashoboraga kurohama. Ntagushidikanya , abantu bose bizeraga ko idashobora kurohama.

Dore uko bamwe mu bagenzi babivugaga:

Umwe mu bangenzi witwa Margaret Davaney yagize ati “nahisemo kugenda mu bwato bwa Titanic kuko nizeraga ko bufite umutekano uhagije ikindi  kandi  nari narumvise bavuga ko  ubwato bwa Titanic budashobora kuba bwarohama.”

Ku butumwa yandikiye abe bari mu rugo Thomson Beattie yagize ati” twahinduye ubwato , ubu twaje mu bwato butapfa kurohama( unsinkable boat).”

Byari mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ubwo hadukaga imyemerere  yo kwizera ko ubumenyi cyangwa siyanse bishobora gusubiza ibibazo byose, ariko kurohama k’ubwato bw’igihanagange ku isi  aribwo Titanic  byatumye abantu bashidikanya kuri siyanse ndetse batangira no kuyigirira impungenge.

 Twabibutsa ko ubu  bwato  bwa Titanic bwanakozweho filime yakunzwe ku isi yose    iyo nta yindi ni “Titanic”

 

By: Desire Iradukunda-umusare.net

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

2 weeks ago
ubu c musobanuye iki cyatumye buroha ma


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.