Ese ni iki umuntu yakagendeyeho yambara impeta ku rutoki runaka? Dore ubusobanuro bw'impeta bitewe n'aho yambawe

    • impeta zaba zifite ubusobanuroUbusobanuro bw'impeta
    • Impeta n'intoki zamparwaho byaba hari ico bimaze
    • Kwambara impeta ku gikumwe byaba hari aho bitandukaniye no kuyanbara ku zindi ntoki
Ese ni iki umuntu yakagendeyeho yambara impeta ku rutoki runaka? Dore ubusobanuro bw'impeta bitewe n'aho yambawe
1 week ago
Views: 4844

Muri iyi minsi abantu benshi usanga bambaye impeta ku ntoki zose, nk'imirimbo, ariko burya umuntu yagakwiye kwambara impeta bigendanye n’ ubutumwa  runaka ashaka gutanga, aho kwambara  nk’imirimbo gusa.  Ese mu by’ukuri waba ujya wibaza ubusobanuro bw’impeta bitewe n’urutoki uyambayeho?

Kwambara impeta ku ntoki zose bifatwa nk'imirimbo 

Imikorere y’ubwonko bwacu yerekana ko uruhande rw’ibumoso bw’ubwonko rugenga ibijyanye n’inyurabwenge, rukanagenga imikorere y’igihande cy' iburyo cy'umubiri,. Bityo rero kwambara impeta ku kuboko kw’iburyo bigaragaza gutekereza neza n’ibyifuzo byo gushaka kuyobora, ubuzima n’ibikorwa  by’abandi.

Mu gihe uruhande rw’iburyo bw’ubwonko rugenga imikorere y'uruhande rw'ibumoso harimo n'ukuboko kw’ibumoso gufite ubusobanuro bw' imyizerere udushya n’imyumvire.

Kwambara impeta ku rutoki urwo ari rwo rwose bishatse kwerekana ko umuntu aba afite ibyifuzo byo kugira igitinyiro n’ubutegetsi.

Dore ubusobanuro bw ‘intoki eshanu umuntu yambaraho impeta n’ icyo bisobanura:

Igikummwe: Kwambara impeta ku gikumwe (ubuyobozi) . Rugaragaza  inyurabwenge n’ubushake bwo kuyobora ibitekereo byacu ari byo bigenga ibikorwa byacu. Rushushanya imbaraga n’ubwigenge  n’ubwisanzure mu bitekerezo.

Urutoki rwa kabiri (mukubitarukoko): Impeta yo kuri uru rutoki  bisobanura inshingano n’imigambi, uru rutoki rusobanura ibyifuzo bwo guharanira icyubahiro n’igitinyiro ku buyobozi no kuvuga rikijyana. Abami, Abavugabutumwa n’abarazwe ubwami ni bamwe  mubambara impeta ku rutoki rwa mukubitarukoko, bitewe n’uko uru rutoki rufatwa nk’urunyembaraga.

Musumba zose (urutoki rusumba izindi zose): Kwambara impeta kuri musumbazose bisobanura kwigaragaza. Kuba ari rwo rutoki rusumba izindi   bishushanya n’intego za muntu mu buzima. Kuba ruri hagati mu  zindi ntoki nabyo bishatse kwerekana indangabumuntu. Abantu bakunze kwambara impeta kuri uru rutoki ni abahora bashaka kuba imbere  mubihe  bikomeye.

Impeta y'ubukwe

Urutoki rw’impeta (urutoki rubanziriza agahera): Kwambara impeta kuri uru rutoki bisobanura amarangamutima, udushya n’umutima. Kwambara impeta ku rutoki rubanziriza agahera, byerekana ihuriro ry’umutima nk’uko bivugwa ko rufatanye n’umutsi ujyana amaraso mu mutima, rugaragaza ibyiyumvo byacu mu rukundo n'igikundiro. Bishobora no gusobanura ubuhanzi bwite.

Kwambara impeta ku rutoki rwagenewe impeta ariko ku kuboko kw’ibumoso,  ni ukwerekana  ko wamaze kubona uwo muzashyingiranywa. Bikanashimangira kwizerana mufitanye. Iyo uyambaye ari iyo yiguriye, biba bishatse gusobanura: urukundo bwite, ubukire bwite cyangwa imyemerere y’ impano (ingabire) yifitemo.

Agahera (nyangufi muri zo) kwambara impeta ku gatoki kanyuma(byerekana amasano): Kwambara impeta ku gatoki gahera bishatse gusobanura icyizere mu bucuruzi n’amasano y’abantu ubwabo. Bishushanya imbaraga no kugirwa n’abandi. Bigaragaza amarangamutima yacu ku bandi byaba ku bucuti buganisha ku kuba inshuti z’inkoramutima. Mu gihe birebana n’isi usanga bigaragaza kwirebaho cyane bigendeye ku buryo inshuti zacu zibigenza.

Kwamabara cyangwa  kwambikwa impeta ni ikimenyetso cy’ubuhangange n’icyubahiro urukundo n'ubutwari,ku rundi ruhande abambara impeta ku ntoki zose baba bashaka kugaragaza   kwirata bidakuyeho kuba zimwe mu mpeta zigaragaza ubumuntu. Bikaba n’ikimenyetso cyo kutigirira icyizere mu byo ukora byose.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

3 days ago
mwakoze kuduhugura turikumwe
64x64

Anonymous

1 week ago
Andika ubutumwa bwawe hano*NIvyiza Kurakoze Kutwigisha Muze Mudusobanurire Ibijanye Nukwambara Isaha Murakoze


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.