Ese ni iki cyaba gitera abagore kumera ubwanwa

    • Ni iki getera kuba umugore yamera ubwanwa
    • Ese kuba umugore yamera ubwanwa ni indwara
    • Ese umugabo ashobora kutamera ubwanwa
    • Ni ubuhe buryo bwa vura umugore wameze ubwanwa
Ese ni iki cyaba gitera abagore kumera ubwanwa
1 week ago
Views: 1028

Hersuitism ni indwara yo gukura vuba ku bwoya buri ku mubiri. Ku bagabo ibi bikaba bitera gukura k'ubwanwa, impwempwe, naho ku bagore kumera impwempwe cyangwa ubwanwa biterwa n’umusembura wa kigabo wa androgen uba wabaye mwinshi. Uyu musemburo ni wo ukuza ubwo bwoya n’ubwanwa.

Kumera ubwoya bwinshi ku bagore, ukunze kubisanga ku bantu b’ubwoko runaka baba barangwa no kugira umusatsi mwinshi cyangwa n’ubwoya bwinshi ku mubiri. Kumera ubwanwa ntibimenyerewe ku bagore. Ibi bikunze guterwa n’imisemburo ya buri gitsina igena imikorere y’umubiri wa muntu. Iyo misemburo ni androgene, estrogene kimwe na testosterone.

Gutangira kumera ubu bwoya ndetse n’ubwanwa bitangira kuza mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu kugeza mu gihe umuntu amaze gukura. Hirsuitism itandukanye na hypertrichosis izwi nko kugira ubwoya burenze ubukenewe ku mubiri cyangwa ku gace kamwe k'umubiri.

Iki kibazo cya Hersuitism kibanda kubwiyongere bw’umusemburo wa androgene bitanga ubwiyongere bw’ubwoya umuntu amera ku mubiri ku bagabo iki ukunze gusanga Atari ikibazo. Kuko ari bimwe mu bimenyetso biranga umugabo urimo kuba igihame. Uyu musemburo wa kigabo wa androgene usanga n’abagore bawufite, ariko bakawugira ku kigero cyo hasi ugereranije n’abagabo. Bishatse kuvuga ko mu gihe icyo ari cyo cyose habayeho kwiyongera k’uyu musemburo ku mugore bitera ikibazo cyo kuba umugore yamera ubu bwoya bwinshi n’ubwanwa nk’umugabo.

 umugore ubwoya bukabije

Umugore ubwoya bukabije

Dore impamvu zishobora gutuma umugore amera ubwanwa:

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera umugore kumera ubwana n’ ubundi bwoko bw’ubwoya busa n’ubudasanzwe kandi bwinshi ku mubiri we, ni ikorwa ry’umusemburo mwinshi wa androgene, uyu musemburo ukaba ukorerwa mu dusabo tw’intanga ngore. Ibi bishobora kandi gutera umugore kuba yagira ukwezi guhindagurika. Iri korwa rya androgene ku buryo budasanzwe bishobora n'indwara ya polycystic ovarian syndrome(pcos).

Indi mpamvu ni aho umuntu akomoka cyangwa avuka hashobora kugira uruhare mu kuba mu gihe runaka umugore yamera ubwanwa cyangwa ubwoya bwinshi ku maboko ndetse no ku nda. Ikindi imwe mu miti abantu bakoresha ishobora kubazanira ibi bibazo byo kuba bamera ubwoya batifuza. Twavuga nk’imiti ikoreshwa n’abantu basiganwa ku maguru. Harimo progesterone iri hejuru, andometriosis n’indi miti ikoreshwa mu guhindura imisemburo.

Burya rero guhinduka kw’imisemburo nabyo bishobora gutera ikibazo cyo kuba umuntu yamera ubwanwa n’ubwoya bwinshi. Aha twatanga nk’urugero mu gihe umugore yaciye imbyaro imwe mu misemburo irahinduka, maze bikaba byatera hersuitism. Icyiyongeraho ni uko gukorwa kw’imisemburo kwa cyane bishobora gutera kumera ubwanwa ku mugore.

kugira ubwanwa ku bagore bibatera isoni

kugira ubwanwa ku bagore bibatera isoni

Iki kibazo cyo kuba umugore yamera ubwanwa gishobora kuba cyakemurwa mu gihe icyagiteye kizwi. Uburyo bwo kugikemura burimo kuba yahabwa imiti yisiga igakuraho ubwanwa n’ubwoya burundu, ndetse hari uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gukemura icyo kibazo. Kumera ubwanwa ku mugore ni ikintu kidasanzwe kenshi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi. Amahirwe ahari ni uko bishobora kuba byakemuka bitewe n’imiti umuntu yahawe ariko iyo miti igomba gukoreshwa neza kugirango itangiza uruhu.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.