Ese waba uzi impamvu abatuye isi badahuje ibara ry’ uruhu

    • Ese kugira uruhu rirabura byaba ari uko Imana yaturemye
    • Melanine igira akahe kamaro ku ruhu rwacu
    • Imirasire y'izuba ihindura uruhu rwacu ite
Ese waba uzi impamvu abatuye isi badahuje ibara ry’ uruhu
1 week ago
Views: 2391

Umuntu iyo agerageje kureba ku isi asanga isi ituwe n’abantu b’ingeri zinyuranye ariko igitangaje ni uko bitewe n’aho baturuka usanga bafite byinshi bahuriyeho. Itandukaniro rikomeye ni ibara ry’uruhu. Umuntu ashobora kwibaza ati: Ni ki gitera abantu kugira uruhu rudasa kandi ari bamwe?

Iyo tugendeye ku ho abantu batuye mu gace ka tropic baba bafite uruhu rwirabura kurusha abatuye mu bice bikonja, ubushakashatsi bwakozwe n’bahanga ku ruhu batangaza ko itandukaniro ry’amabara y’uruhu bigendana n’uburyo abakurambere babayeho ndetse n’uburyo imirasire y’izuba igera ku ruhu rwacu.

Ibara ry’uruhu rigendera kandi ku ngano ya melanine uruhu rw’umuntu   rwifitemo, ikaba ikorwa n’uturemangingo tuzwi nka melanocyte. Akamaro ka melanine ni ukurinda uruhu imirasire y’izuba, tubibutse ko ubukana bw’imirasire y’izuba buba bushobora gutera kanseri y’uruhu.

Abantu bafite uruhu rwera baba bafite melanine nke. Mu gihe abafite uruhu rwirabura baba bibitseho melanine nyinshi. Abantu batuye muri tropic usanga bahura n’izuba ryinshi bituma bagira melanine nyinshi. Maze bigatuma bagira uruhu rwirabura kuko umubiri utangira gukora melanine nyinshi kugirango wongere ubwirinzi ku mirasire y’izuba.

Bitewe n’uko imyaka yagiye ishira, ikiremwamuntu cyagiye kibaho mu buryo bugiye butandukanye kandi bugoranye. Byagiye bituma imibiri yabo ikora melanine zihagije. Ibi bikaba byaraterwaga n’ingano y’izuba mu gace barimo.

 Imiterer y'uruhu rwacu igenwa n'ubukana bw'izuba

Imiterer y'uruhu rwacu igenwa n'ubukana bw'izuba

Abantu batuye mu majyaruguru y’isi usanga bagira uruhu rusa n’umweru bitewe n’uko nta mirasire y’izuba rukunze guhura nayo bityo ugasanga bafite melanine nke ari nabyo bituma bahorana uruhu rwera.

Imirasire y’izuba kandi igira akamaro gakomeye iyo yinjira mu ruhu ariko ku rugero rudakabije kuko irimo vitamin D umubiri wacu ukenera. Ni byiza rero kujya ku zuba kugirango umubiri wacu uribone gusa si byiza kujya ku zuba ryinshi kuko rishobora kugira ingaruka ku ruhu ndetse n'amaso.

Bamwe baba abirabura abandi bakaba abazungu

Bamwe baba abirabura abandi bakaba abazungu

Kurya ibiribwa byiganjemo ibyo mu mazi aha twavuga nk’amafi bituma umubiri ugira intungamubiri nyinshi za vitamin D zituma uruhu rukora melanine nyinshi. Ibi byerekanwa n'uko abantu abatuye mu bice by’inkengero z’inyanja nka Alaska na Canada bagira uruhu rwirabura n’ubwo bari mu majyaruguru y’isi.

Muri make ubudasa bw'uruhu rw'abantu batuye isi bushingiye ku ngano ya melanine iba iri mu ruhurwabo aho usanga abafite nyinshi cyane birabura naho abafite nke bakera. Abandi ubasangamo hagati aho usanga hari abagira uruhu rujya gusa n'umuhondo n'abandi.

Ese hari icyo waba udasobanukiwe wifuza ko twagufasha kubonera ibisobanuro? Twandikire ahagenewe ibitekerezo tugufashe gusobanukirwa.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

rwemastiv@gmail.com

1 week ago
Nagirango menye impamvu mubihugu byabarabu bagira izuba ryinshi ariko ntibabonekemo abirabura nkuko mwadusobanuriye.
64x64

rwemastiv@gmail.com

1 week ago
Nagirango menye impamvu mubihugu byabarabu bagira izuba ryinshi ariko ntibabonekemo abirabura nkuko mwadusobanuriye.
64x64

Anonymous

1 week ago
Mbereyabyose Mabanje Kubashimira Kubusesenguzi Mwakoze.Ko Abantu Bamwe Bavuga Ko Inkomoko Yubudasa Cyane Cyane,abanyafrika,ko Arumuvumo Wavumwe Umuhungu Wa Noa,nkuko Bible Ibivuga.Iyo Ntiyaya Ariyo Mpamvu Nyamukuru?Kuberayuko Umuzungu Nubwo Yajye Mugace Ka Tropic,ntiyahinduka Umukara,cyangwa Ngo Abyare Umwana Wurukara.Mudusobanurire,scientific Na Biblic.Murakoze.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.