Dore umwanzi ukomeye w'intanga ngabo umugabo wese agomba kwirinda

    • Impamvu amabya aba hanze
    • Kuki amabya aba hanze
Dore umwanzi ukomeye w'intanga ngabo umugabo wese agomba kwirinda
1 week ago
Views: 9931

Abasore n'abagabo bakunda kugira impungenge zo kuba ingumba ndetse hari n'abakunzi bacu bagiye batubaza kenshi kuri iki kibazo nyamara usanga akenshi ari ubutamenya umuntu akaba yaba ingumba kubera uburangare.

Ubusanzwe udusabo tw'intanga ngabo(amabya) tuba hanze y'ububiri usanzwe aho usanga dufubitswe n'akugara gato. Ese kuki tuba hanze?

Image result for testicules

Udusabo tw'intanga ngabo tuba hanze y'umubiri usanzwe mu rwego rwo kurinda intanga guhura n'ubushyuhe bwinshi.

Abahanga berekanye ko utu dusabo tutapfuye kuza hanze nta mpamvu ahubwo ni ukugirango harindwe intanga ngabo zikorerwamo kuko izi ntanga ngo zitinya cyane ubushyuhe ku buryo ari we mwanzi wa mbere ukomeye zigira kandi ushobora kuzirimbura ku buryo bworoshye.

Mu mubiri w'umuntu habamo ubushyuhe buri ku gipimo cya dogere 37 mu gihe mu dusabo tw'intanga ngabo habamo ubushyuhe buri ku kigero cya dogere 35.

Mu gihe rero umugabo agiye ahantu hashyushye kurenza kino gipimo cya 35 nko muri Sauna, mu rwogero(bain) ndetse no kwambara imyenda imuhambiriye cyane bishobora gutuma intanga ze zangirika(zipfa) ndetse mu gihe ibi biba kenshi bikaba byanatuma atabyara. Nk'uko abahanga babivuga rero buri mugabo wese akaba agomba kwitondera ibi bintu ndetse akabigendera kure kuko byangiza intanga ze mu buryo bukomeye bishobora no gutera ubugumba.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Ndi Leandre Burundi

1 week ago
mwaramutse?non abatuye hafi y'ubutayu bo bite?


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.