Ese wari uzi ko igitsina gabo gishobora kuvunika n'ubwo nta gufwa kigira?

    • Impamvu zishobora gutuma igitsina-gabo kivunika
    • Ese uwavunitse igitsina yakora iki?
Ese wari uzi ko igitsina gabo gishobora kuvunika n'ubwo nta gufwa kigira?
2 months ago
Views: 1570
« Twariho dukora imibonano mpuzabitsina. Ngiye kumva numva ninjiye nabi kubera kutitonda mu mibonano. Nahise numva imvune ikomeye ntiteguye (un grand craquement bizarre). Twahise duhagarikira aho. Narabyirengagije ariko bigenda birushaho kumbabaza cyane. Naje kujya kwa muganga, none bambwiye ko bagomba kumbaga ». 

Uyu ni umusore wahuye n’ingorane zo kuvunika igitsina akaba atarigeze yemera ko amazina ye atangazwa.

Reka tubanze tubwire uyu umukunzi wacu ko ukuvunika kw’igitsina-gabo bishobora kubaho mbere na mbere kubera habayeho ukwinjjira nabi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe rero, igitsina-gabo kiba kitaboneje neza mu mwanya w’umwinjiro wagenwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (mu gitsina-gore), niho rero hashobora kuba ingorane zo kuvunika kuko igitsina kiba cyafashe umurego. Hanyuma rero kitabonezamo kikangirika bikomeye. Aha kandi ngo n’umugore arahababarira. 

Bigenda bite?

Nubwo bwose igitsina-gabo kitagira igufwa, ariko gifite akanyangingo kitwa « Albuginée ». Aka kanyangingo kakaba gakomera bitari iby’umubiri usanze. Iyi ikaba ari na yo mpamvu nyine nubwo igitsina gabo kitagira igufwa usanga gikomeye cyane cyane mu gihe cyafashe umurego (cyashyutswe). Iyo rero habayeho iyi mvune, icyi gice ni cyo kiba cyavunitse.

Gusa nanone ugukomera kw’igitsina gabo ntiguterwa na « Albuginée » gusa, ahubwo n’imitsi ikigaragiye iyo imaze kugeramo amaraso ari nabwo habaho ugushyukwa, irakomera bigatuma gihagarara.

Ikintu cya mbere uba usabwa gukora mu gihe igitsina cyawe kigize ibyago byo kuvunika, ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga kuko binaherekezwa no kubabara igihe kirekire. Icyo gihe kandi ntuba ugomba kuba wakongera gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe itarasubira koroherwa (pénis).

Ese iyo umuntu agize iyi mpanuka akavunika igitsina ntajye kwa muganga ashobora guhura n’izihe ngorane?

Iyo atagiye kwa muganga, uwavunitse igitsina uburibwe bugenda bushira gahoro gahoro, ku buryo nyuma y’ibyumweru cyangwa amezi runaka ashobora gukira mu gihe bitari bikabije. Yewe aba anashobora gusubira gukora imibonano mpuzabitsina ntababare. Gusa hari ingaruka zitandukanye zimubaho.

Ingaruka ya mbere ni uko igitsina gita forme (forme), mbese ikagorama. Icyo gihe rero iyo nyirayo afashe umurego, usanga igitsina cye kigonze (Kwigonda) bityo gukora imibonano mpuzabitsina bikagorana. Aba ashobora kubabara ubwe cyangwa akababaza uwo bari kugirana imibonano mpuzabitsina. Aba ashobora kandi no kongera kugira ibyago byo kutinjiza neza bityo akaba yakongera kugira ya mpanuka yamuteye kuvunika bwa mbere.

Inama rero !

Mu gihe wakumva ugize ikibazo cyo kuvunika igitsina, ni ngombwa kwihutira kwa muganga. Twababwiye ko ibi bishobora guterwa no kwinjira nabi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa bigaterwa n’impanuka zisanzwe aho umuntu ashobora nko kugira impanuka y’imodoka wenda icyuma cyikaba cyakwitura ku gitsina bikomeye. Mu gihe utarajya kwa muganga, ushobora gufata barafu ugashyira ahavubitse cyangwa ahari kubabara. Ubundi ukihutira kwa muganga. 

« Ni ngombwa kumva ko igitsina yaba ku mugabo cyangwa ku mugore gifashe runini mu buzima bwe bwose. Ni nayo mpamvu rero igihe kigize ibibazo ari ngombwa kwihutira kuvuzwa nta by’amasoni ».
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.